Kamonyi: Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku byiciro by’ubudehe

Abaturage batuye mu mirenge ya Runda na Rugarika mu karere ka Kamonyi bavuga ko badahabwa  ibyiciro by’ubudehe n’abahihawe ngo bahabwa ibyo badakwiriye.

Aba baturage bagaragaza ko abishoboye bashyizwe mu cya mbere, abakene bagashyirwa mu cya gatatu abandi ntibabihabwe.

Ibyo bigatuma babura ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de santé’.

Alfredi KARANZI atuye mu murenge wa Rugarika aravuga ko abaturage bose bafite ibibazo by’ibyiciro by’ubudehe aho yagize ati “Hari abantu batishoboye ariko ugasanga babashyize mu cyiciro cya Gatatu na ho abatunzi nk’abo bafite imodoka ugasanga bari mu cya Kabiri.’’

Pierre NDAYISHIMIYE avuga umaze umwaka atuye mu karere ka Kamonyi, avuga ko ko nta cyiciro cy’ubudehe arahabwa “Nk’ubu duturuka mu ntara, iyo tuje inaha tugira ikibazo cy’uko turwara tukajya kwivuza ariko ugasanga turakivuriza ku cyiciro cy’ababyeyi kandi dufite imiryango.”

Francine NIYONGIRA “Njye banshyize mu cyiciro cya Gatatu ariko mba mbona kitankwiriye pe, byibuze bari kunshyira mu cya Kabiri.’’

Marie Shantal NIYONSABA “Nanjye nta cyiciro cy’ubudehe bampaye, nta mafaranga ngira yo kuba nakwivuza. Iyo ndwaye cyangwa abana banjye bakarwara mpura n’ingorane.”

Aba baturage basaba ko bajya bahabwa ibyiciro by’ubudehe bitabagoye ndetse batanabohereje kwibaruriza aho bavukiye, kuko bibadindiza.

Pierre NDAYISHIMIYE “Twumva mwatuvuganira, bakajya baduha ibyiciro batatugoye bakajya bashingira ku byangombwa twese dufite indangamuntu turi abanyarwanda.’’

AlfrediKARANZI“Abantu babashyira ku murongo bakareba icyo bagendeyeho bajya kubashyiraabantu bai mu cyiciro cya Gatatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu Tuyizere Thadee arasaba abaturage kwishimira ibyiciro by’ubudehe babarizwamo, bagaharanira kwigira.

 “Ibyiciro by’ubudehe muzi ko bimaze igihe byarakozwe, kandi ni abaturage bagiye babigena mu nama z’abo bityo rero abaturage benshi ntibigeze babyishimira, ariko hagiye kuvugururwa ibyiciro numva ari umwanya mwiza kugira ngo abaturage bazabone umwanya wo kubinoza neza bijyanye n’icyerekezo bigomba guhabwa. Njye icyo numva nasaba abaturage ko bakwiye kunyurwa n’aho bari no gushaka uburyo bakwigira.’’

Abaturage bagera kuri 60% ni bo bemera ko bafite amakuru ku ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 58% n’abagabo 48% bwagaragaje uko gushyira abaturage mu budehe byagenze, bunagaragaza ko hari abaturage badafite amakuru ku ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.

AGAHOZO Amiella