Mu Rwanda hafunguwe icyambu cyo ku butaka

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga amasezerano y’ubucuruzi n’ingamba z’ubukungu ku mugabane wa Afurika bidashobora gutanga umusaruro igihe hatari ibikorwaremezo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yafunguranga ububiko bw’ibicuruzwa biva n’ibyoherezwa mu mahanga bwubatse i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ni ububiko bugari buzajya butanga serivisi nk’izitangirwa ku byambu mpuzamahanga nka Dar es Salaam, Mombasa na Dubai.

‘Kigali Logistics Platform’ niyo Nyito yahawe ububiko bw’ibicuruzwa biva n’ibijya hanze bwa mbere bunini mu Rwanda, bukaba bwarubatswe n’ikigo kizobereye mu micungire y’ububiko bw’ibicuruzwa ‘Dubai Ports’.

Ubu bubiko bufite ubushobozi bwo kwakira ibicuruzwa bibarirwa muri toni ibihumbi 640 kandi bwakwakira kontineri ibihumbi 50 ku mwaka.

Ubu bubiko bwatangiye gukoreshwa mu buryo bw’igerageza muri Nzeri umwaka ushize bwagabanije iminsi amakamyo yazanaga ibicuruzwa mu Rwanda amara ategereje gupakururwa aho yavuye ku minsi hagati y’10 na 14 ubu bikaba bitwara iminsi itatu gusa.

Umushoramari wo mu Rwanda akaba anahagarariye bagenzi be batumiza bakanohereza ibicuruzwa hanze bo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba Seka Fred arasobonura igihombo umucuruzi yagiraga igihe ibicuruzwa yatumizaga byabaga bitinze mu nzira.

Ati “Icyo turimo turwana nacyo ni ugutakazi umwanya, uwo mwanya iyo tuwutakaje nk’abacuruzi tuwishyurira amafaranga, iyo Kontineri idasubiyeyo ku gihe bidutwara amafaranga.”

Uretse kuba ubu bubiko bugabanya igihe ibicuruzwa byamaraga mu binyabiziga  bitegereje gupakururwa, bunatanga serivisi ziri ku rwego rumwe n’izitangwa n’ibyambu mpuzamahanga byo ku Nyanja, binatuma ubu bubiko bwitwa icyambu cyo kubutaka.

Seka Fred arasobanura impamvu ‘Kigali Logistics Platform’ ari icyambu cyo ku butaka.

Ati “Ni icyambu aho ibicuruzwa bishobora kuva mu Bushinwa ku cyambu cya Guangzhou, ku cyambu cya Dubai hanyuma impapuro ziherekeje umuzigo zikandikwaho ko aho ibi bintu zipakuruirirwa ari i kigali, ni ukuvuga ngo ibicuruzwa bizanyura Dalesalamu nka ‘Transit’ kuko nta bwato bwakururwa ngo bugere hano ariko nta zindi serivisi zizakorerwa yo. Serivisi zose zizakorerwa hano i  Kigali.”

Umuyobozi mukuru akaba na w’ikigo Doubai Ports World cyubatse ubwo bubiko  bw’ibicuruzwa Sultan Ahmed Bin Sulayem we asanga gahunda za Guverinoma zorohereza abashoramari ari yo mpamvu nyamukuru yatuma ikigo ayoboye kitazuyaza gushora imari mu Rwanda.

Ati “Turabona u Rwanda nk’inzira ituganisha mu mutima wa Afurika, ibi nibyo mwashinze kandi nibyo dushobora gukoresha. Turabashimira kandi ku bwo kuduha aya amahirwe, u Rwanda ni ho hantu rukumbi hakwiye gufatwa nk’ikitegererezo mu bucuruzi kubera ingamba za Guverinoma zorohereza amashoramari.”

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME asanga ahazaza h’ubucuruzi no gufatanya ku mugabane wa Afurika bishingiye ku masezerano y’isoko rusange yashyiriweho umukono mu Rwanda akazatangira gukurikizwa muri Nyakanga umwaka utaha.

Umukuru w’igihugu ariko asanga ibyo bitagenda neza nta bikorwaremezo bibishyigikira.

Aragira ati “Amasezerano arebana n’ubucuruzi n’ingamba z’ubukungu ntacyo byageraho kigaragara nta bikorwa remezo bihari, kuba hashyizweho ubu bubiko. U Rwanda ruri gutanga umusanzu warwo mu guhuza isoko rigari rihuriweho abasaga miliyari imwe n’ibice bibiri muri Afurika no hanze yayo.”

Ubu bubiko bw’ibicuruzwa bushobora gukoreshwa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ni umushinga wa miliyoni 35 z’amadolari wubatswe ku buso bwa metero kare 130 000.

Hari umwanya ushobora guparikamo amakamyo agera kuri 200.

Imikorere y’ubu bubiko ngo ishobora gutuma Igihugu kizigama miliyoni 50 z’amadorali y’Amerika cyatakazaga mu birebana no gutwara ibicuruzwa bijya cyangwa biva mu mahanga.

Tito DUSABIREMA