Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryago wa afurika y’Iburasirazuba yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin n’abandi bayobozi b’imiryango y’ubukungu muri Afurika i Sotchi mu burusiya.
Ni ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.
Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe (AU).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko “Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryago wa Afurika y’Iburasirazuba yifatanyije na Perezida Vladimir Putin n’abandi bayobozi b’imiryango y’ubukungu muri Afurika.”
Ibi biganiro bibaye mu gihe muri iki gihugu hatangiye inama ihuza Afurika n’u Burusiya yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 ikazasozwa kuri uyu wa Kane tariki ya 24 ukwakira 2019.
Inama ihuza Afurika n’u Burusiya yafunguwe na Perezida Vladimir Putin, ikaba igamije guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.
Putin yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.
Muri iyo nama ibihugu 54 byose bigize Afurika byari bihagarariwe. Biteganyijwe ko Perezida Putin kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi ahura na bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama umwe ku wundi.
France 24 ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Afurika bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize bukagera kuri miliyari zisaga 20 z’amadolari.
Perezida Putin yavuze ko muri Afurika hari amahirwe menshi akwiriye kubyazwa umusaruro biruseho.
Ati “Muri Afurika hari abafatanyabikorwa beza kandi bafite intego nziza n’amahirwe meza y’iterambere. Ntabwo ibi bihagije.”
Yavuze ko kugeza ubu u Burusiya bwamaze gusiba amadeni asaga miliyari 20 z’amadolari ibihugu bya Afurika byari bifitiye icyo gihugu.
U Burusiya ni igihugu cyagize uruhare runini muri Afurika mu gihe cy’intambara y’ubutita aho cyashyigikiye imitwe myinshi yaharaniraga ubwigenge.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri kandi hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda n’ikigo gishinzwe iby’amabuye y’agaciro n’icukurwa rya peteroli ROSGEO cyo mu Burusiya.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gas Amb. Francis GATARE n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’amabuye y’agaciro n’icukurwa rya Peteroli (ROSGEO) Sergey Gorkov.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.
Putin yavuze ko kuri ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.