Nyamirambo-Gikondo: Ibya linye y’imodoka zitwara abagenzi mu muhanda uhuza utu duce bigeze he?

Abatuye n’abakora ingendo zihuza uduce twa Nyamirambo na Gikondo baratakambira inzego zibishinzwe gushyiraho imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange  mu muhanda uhuza utwo duce.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Flash biganjemo abakora imirimo y’ubucuruzi bavuga ko bibasaba gutega moto iri ku kiguzi cyo hejuru cyangwa bakagenda n’amaguru urugendo rubananiza.

Niba ushaka kujya i Nyamirambo uvuye i Gikondo cyangwa kuva i Gikondo ugiye i Nyamirambo mu Karere Ka Nyarugenge byagusaba gutega imodoka inshuro ebyiri.

Gutega moto cyangwa kugenda n’amaguru, ni ibintu abakora ingendo zihuza utwo duce bavuga ko bibabangamiye kuko kujya cyangwa kuva muri kamwe muri utwo duce bisaba ikiguzi cyangwa umwanya by’umurengera.

Umwe mu bakora ingendo ava Gikondo ajya i Nyamirambo yagize ati “Urugero ruto naguha iyo umuntu agiye hariya i Nyamirambo akoresha moto. Ni igiciro kiri hejuru kuko ni amafaranga make ni 600 cyangwa 700 y’u Rwanda urumva ni amafaranga menshi.”

Mugenzi we ati “Iyo nateze kugera i Gikondo gucuruza ngira vuba ariko iyo nagiye n’amaguru ntinda mu nzira hakaba n’igihe ncitse intege singere yo.”

Nta kindi aba baturage bifuza uretse gushyiraho linye Gikondo-Nyamirambo, ibi ngo byakoroshya ubuhahirane hagati y’abatuye utwo duce by’umwihariko abakora ubucuruzi buciriritse.

“Abagenzi barahari cyane kuko nk’abantu bajya kurangura imyenda Kimisagara gutega byaborohera ariko ubu baza n’amaguru kuko bibasaba amafaranga menshi y’itike.” Umwe mu bakorera ubucuruzi i Gikondo.

Urwego Ngenzuramikorere rw’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA rwemera ko umuhanda uhuza Gikondo na Nyamirambo ari umwe muri myinshi idafite  imodoka zitwara abagenzi iri mu mujyi wa Kigali.

Bwana Emanuel Asaba KATABARWA ushinzwe ubwikorezi muri RURA avuga ko ishyirwaho ry’imodoka zitwara abagenzi mu mihanda mishya bishingirwa ku bucucike bw’abatuye muri ibyo byerekezo.

Ati “Mwatanze urugero rwa Nyamirambo ujya Gikondo hari n’izindi nyinshi, mu by’ukuri ni byo koko hari imihanda myinshi ikorwa ariko idafite imodoka zitwara abagenzi, iyo bikorwa hari byinshi tugenderaho, iriya bus uyishyizeho ikagenda gusa idafite abagenzi simpamya ko ejo yagaruka haba hatuwe ariko hataraturwa neza kuko bigendana n’ubucucike bw’abantu.”

Icyakora RURA yemera ko amavugurura mashya y’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu agize icyiswe icyiciro cya kabiri kizatangirana n’umwaka utaha kikamara imyaka itanu hazabaho gukorana n’inzego z’ibanze mu kumenya neza ahakenewe imodoka zo gutwara abantu mu buryo rusange hagendewe ku rujya n’uruza rw’abari muri ako gace.

RURA ivuga ko kuva mu mwaka wa 2013 ibyerekezo cyangwa linye z’imodoka zitwara abagenzi byavuye kuri 40 bikagera kuri 80 mu mujyi wa Kigali.

Tito DUSABIREMA