Umusore w’imyaka 25 y’amavuko akurikiranweho gufata ku ngufu umukozi wo mu rugo abanje kumutera ubwoba bitewe n’icyuma yarafite mu ntoki.
Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza usanzwe ari umukozi wo mu rugo, Flash imusanze yicaye mu rugo akoramo, gutera intambwe ngo abashe gutambuka biri kumugora, avuga ko mu nda hari ibiri kwisimbiza.
Aganira umunyamakuru wa Flash, yavuze ko ubusanzwe akora ataha mu nzu akodesha, ubwo hari mu ijoro ryo kuwa 24 Ukwakira 2019 yasohotse hanze ahura n’umusore wasinze, afite icyuma amuhirikira mu nzu.
Ati “Nasohotse ngiye mu bwiherero, mpura n’umuntu ufite icyuma ahita ampirikira mu nzu, arambwira ngo wacyumvise icyuma? Ntakindi nakoze, na we yahise yinjira arafunga. Nta mbaraga zo gutaka nari mfite kuko yanambwiraga ngo urashaka kuntabariza se? Ngo iki n’icyuma”.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko yarafite ubwoba bw’uko agiye kwicwa.
Ati “Mpita mpfukama musaba imbabazi, ahita ambwira ko ataje gukina ahubwo ahita ambwira ngo nkuremo imyenda vuba, ashyira hasi ibyo yarafite (icyuma na radio) akuramo imyenda n’inkweto yambara ubusa, mbona koko nta mikino afite.
“Numvaga ko ntacyo gukora ahubwo ngiye kwicwa, nyuma ahita ampirikira ku buriri bwanjye dore ko uburiri bwanjye buri hasi, ankuramo umwenda w’imbere nari nararanye kuko hariho imbeho, aransambanya”.
Ibi byose bikimira kuba ntabwo umukobwa yahise abivuga, byasabye ko bucya ahita ajya kubibwira abakoresha be, abakoresha nabo niko kumenyesha inzego z’ibanze zitangira gushaka uwo musore ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre yabitangarije itangazamakuru rya Flash.
Ati “Umukobwa ntiyahise abwira abamukoresha ibyamubayeho, gusa aho abivugiye babibwira inzego zibanze nazo zimenyesha Polisi, na twe duhita dutabara, umukobwa bamujyana kwa muganga, Ndikumana Jacques(ukekwa) yashyikirijwe RIB kandi icyaha aracyemera”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo kandi yakomeje asaba abantu gutangira amakuru ku gihe
Ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya gutangira amakuru ku gihe nk’uyu mwana w’umukobwa, iyo atangira amakuru ku gihe agatabarwa byari gufasha kurushaho”.
Hari amakuru ko uyu musore ukekwaho gukora iki cyaha uvuka mu kagali Kamuhoza mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, yarasanzwe ari umunyeshuri mu karere ka Nyanza nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabidutangarije.
Ati “ Dufite amakuru ko Ndikumana yari umunyeshuri muri Kavumu TVET School(mu karere ka Nyanza), ariko RIB yatangiye iperereza ryayo”.
Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ikaba ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).
Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.
Nshimiyimana Theogene