U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu gufasha ba Rwiyemezamirimo bato

U Rwanda rwatangaje ko rwemeranya na Raporo ya Banki y’Isi izwi nka ‘Doing Business Report 2020’  kandi ko  rugiye gushyira ingufu mu kuvugurura imikorere y’isoko ry’amari n’imigabane no kurengera abashoramari bato kuko aribyo ahanini byatumye rusubira inyuma ku rwego rw’Isi  mu bijyanye no koroshya gukora Ubucuruzi.

Raporo ya Banki y’Isi yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019,  igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi.

Gusa ku rwego rw’Isi rwasubiye inyuma kuko rwashyizwe ku mwanya wa 38 mu gihe umwaka ushinze rwari ku mwanya wa 29.

Umuyobozi muri Banki y’Isi Dr. Rita Ramahlo yasabye u Rwanda kuzamura isoko ry’imari n’imigabane no kurengera abashoramari bato kuko ngo biri mu byatumye rusubira inyuma aho rwatakaje amanota agera ku ijana.

Yagize ati “Mugomba kugira isoko ry’imari n’imigabane rikora cyane, kuko ikiba kigamijwe hano ni ukureba uko abashoramari bato barengerwa  kuri iri soko .  nubwo mufite amategeko meza ariko ibigo biracayari bicye kuri iri sok , bivuze ko amategeko meza ahari mukeneye no kuyashyira mubikorwa.”

N’ubwo u Rwanda rwasubiye inyuma ku rwego rw’Isi mu bijyanye no koroshya gukora ubucuruzi, Banki Y’Isi igaragaza ko arirwo rwonyine muri Afurika rwaje mu bihugu 50 ku Isi bifite ubukungu buciriritse.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburyo bw’Imikorere mu Kigo gishinzwe iterambere RDB Louise KANYONGA, yavuze ko bemenyeranya na Raporo ya Banki y’Isi kandi ko ibyatumye basubira inyuma bagiye gushyira imbaraga mu mikorere y’isoko ry’imari n’imigabane no kurengera abashoramari bato nk’uko babisabwe na Banki y’Isi.

ati “Mu bijyanye n’aho tuzakomeza gushyira imbaraga, ubu tugiye kureba uko twakorana n’inzego z’abikorera, turabizi ko hari Kompanyi dufite zari zifite gahunda yo kujya ku isoko ry’imari n’imigabane. Tugiye gushyiramo imbaraga mu isoko ry’imari n’imigabane rikiri rito ku buryo rikora neza uko bishoboka. ”

Kimwe mu byo u Rwanda rwashimiwe, harimo ko rwakoze amavugurura arimo no gutangiza ubucuruzi byorohejwe binyuze mu gusonera umusoro w’ipatanti mu gihe cy’imyaka ibiri ya mbere ibigo bishya bito n’ibiciriritse.

Uburyo bwo  gutanga impushya zo kubaka, u Rwanda rwiyongereyeho amanota 25 ugereranyije n’aho rwari umwaka ushize, n’ubwo ngo hari amavugurura menshi rwakozwe ataragaragajwe muri Raporo.

Ngo ibi bisobanuye  ko  uburyo bwo guhanahana amakuru na  Banki y’Isi  bukwiye kunozwa nk’uko abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda babisobanuye.

Daniel HAKIZIMANA