Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Marie Michelle UMUHOZA yagizwe umuvugizi w’uru rwego asimbura kuri uwo mwanya Modeste MBABAZI.
RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko “Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura kuri uwo mwanya Mbabazi Modeste.”
Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.
Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko ifite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.