Ingabo z’igihugu ni abaturage bacyo – Min Prof. SHYAKA

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKA yabwiye abatuye Akarere ka Kayonza bitabiririye umuganda rusange usoza ukwezi ku Ukwakira ko ingabo z’Igihugu ari abaturage bacyo abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no gutangira makuru ku gihe.

Minisitiri Prof. SHYAKA yabasabye kuzamura igipimo mubyo bakora byose,kugira uruhare mu kwicungira umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we,gucyemura ibibazo byo mu miryango no guhashya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bakaba intwarabagabo mu guhiga abandi.

Abitabiriye umuganda muri aka gace bubatse inzu izatuzwamo abaturage batishoboye batari bafite amacumbi. Hanatewe ibiti bivangwa n’imyaka ndetse banatangiza ibikorwa byo kubaka inzu izakira imiryango ibiri itishoboye.

Muri aka karere uyu mwaka 2019/2020 hateganyijwe kubakira inzu 271 imiryango itari ifite aho kuba ndetse hanasanwe  amazu 1491.

Uyu muganda kandi wanitabiriwe n’abakirisitu n’abaluteri,barimo n’abaturutse muri leta zunze ubumwe za amerika,Ubusuwisi, Kenya, Tanzania.