Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iributsa abayobozi b’Inzego z’ibanze ko bafite inshingano zikomeye zo guhindura imibereho y’Abanyarwanda nk’uko biri muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere.
Kuri ubu abayobozi b’Inzego z’Ibanze bateranmu Karere ka Musanze mu ihuriro ry’iminsi ibiri ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa na MINALOC.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKA yavuze ko iri huririo Ari umwihariko ku mikorere n’inshingano ku Inzego z’Ibanze.
Yagize ati “Iri huriro ni umwihariko ku mikorere n’inshingano byacu nk’inzego z’ibanze ariko riribanda ku mihigo y’inzego ziri munsi y’Akarere; kwishakamo ibisubizo, kuvugurura imikorere, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, n’umutekano (inkingi ya byose).”
Zimwe mu ngingo zizaganirwaho muri iri huriro rije rikurikira irya mbere ryo muri Mutarama 2019, harimo: imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze, ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage n’ingamba mu kubikemura.
Iri huriro rihurije hamwe abayobozi b’Inzego z’Ibanze; ryitabiriwe kandi n’abayobozi muri MINALOC n’ibigo biyishamikiyeho.
Flash.rw