Abadepite basabye Guverinoma gushyiraho iteka rirengera abakorewe icyaha cy’icuruzwa

Abadepite bagize  Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburengenzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside,  basabye Guverinoma gushyiraho iteka rya Minisitiri  rigena uburyo bwo kwita ku bakorewe icyaha cy’icuruzwa  ry’abantu.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2019, Ministeri y’Ubutabera yitabye Abadepite bagize iyi Komisiyo kugira ngo isobanure impamvu hashize umwaka hatarajyaho iteka rya Minisitiri rigena uburyo abakorewe icyaha cy’icuruzwa bitabwaho nyamara hashize umwaka itegeko kuri iki cyaha rigiyeho.

Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu zagararije Abadepite ko urubyiruko rwiganjemo abakobwa aribo bakorerwa cyane icyaha cy’icuruzwa kandi ngo kukirwanya bishobora kugorana mu gihe abaturage badahinduye imyumvire kuko ngo ubujiji bw’abacuruzwa buri mubitiza umurindi iki cyaha.

Christine KAYIREBWA, Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ushinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu avuga ko riterwa ahanini n’ubujiji.

Ati “ Ntanze nk’urugero; ku bijyanye n’ubujiji hari umwana w’umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye atangira gucuruza twa ‘Mobile money’, umumama gutya amunyuraho atazi  ati bite?Ese warize? Ati yego. Ati nakuboneye akaz. Ukajya hanze ukabaho neza ukajya uhembwa ibihumbi magana atatu ku kwezi, urumva umuntu kujya hanze nta tike yishyuye ibyo ni ubujiji kuko ntiyigeze agisha inama.”

Muri uyu mwaka  wa 2019 abantu 27 bagaruwe mu gihugu bavanwe mu bihugu bari barajyanwe bizezwa akazi nyamara bagiye gucuruzwa.

Ni mugihe umwaka ushize hagaruwe 17.

Abagarurwa ngo baba barakorewe ibikorwa bitandukanye by’ubunyamanswa birimo kubafata ku ngufu no kubanduza indwara zidakira.

 Ibi ngo bigatuma hari n’abaza barahuye n’ihungabana.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bagaragaje impungenge  ko abagarurwa  batitabwaho uko bikwiye kuko n’ubwo  umwaka ushize wa 2018 hagiyeho itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Kugeza ubu ngo nta teka rya Minisitiri rigena uko abakorewe iki cyaha bitabwaho rirashyirwaho, nyamara ubusanzwe  iteka ngo ritagomba kumara amezi abiri ritarajyaho nyuma y’itangazwa ry’itegeko mu igazeti ya Leta.

Perezida wa Komisiyo Y’ubumwe  bw’Abanyarwanda ,uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Depite Elizabeth MUKAMANA yavuze ko ubundi itegeko iyo risohotse iteka ryaryo ritarenza amezi abiri.  

Ati “Amateka ajyana n’amategeko agomba ubundi gusohoka mugihe kitarenze amezi abiri kuva itegeko ritangajwe.”

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko abakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu igikorwa cyo kubagarura gisaba amafaranga y’urugendo kuko ahanini ngo usanga baba barajyanwe mu bihugu bya kure.

Iyo bagaruwe ngo bahabwa ubufasha bw’ibanze birimo kubavuza n’ubundi bufasha bubafasha gusubira mu buzima busanzwe.  

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, UWIZEYIMANA Evode  agaragaza ko birinze gushyiraho iteka rya Minisitiri rigena uko abakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu bitabwaho  bitewe n’imbogamizi ziri mu kurwanya iki cyaha.

 Icyakora yemereye Abadepite ko mu mezi atandatu bazaba bashyizeho iri teka cyangwa  hari umushinga waryo

Ati “Ni ikibazo kitoroshye ku buryo iri teka rwose ntabwo twananiwe kurikora ahubwo twaravuze ngo reka tubanze twitonde dufatanye n’izindi nzego turebe ngo ingero twafata ni izihe?”

Kugeza ubu abanyarwanda bakorerwa ibyaha by’icuruzwa ry’abantu abenshi ngo bajyanwa  mu bihugu by’Abarabu birimo Oman na Koweit.

Aba ngo ni ababa bijejwe akazi muri ibi bihugu.

Aba ngo bari mu ngeri zose zirimo n’abize za Kaminuza.

Daniel HAKIZIMANA