Umuryango wa Daniel Arap Moi wahoze ategeka Kenya wikomye itangazamakuru ryatangaje inkuru zikabiriza ko uyu mukambwe yaba amerewe nabi cyane mu bitaro.
Umuvugizi we yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 95, yajyanywe mu bitaro byigenga mu Murwa Mukuru Nairobi.
Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko uyu mukambwe ngo yaba yagiye kwa mu muganga nk’uko asanzwe abigenza ariko itangazamakuru rivuga ko yaba ari mu marembera y’ubuzima bwe.
Umuvugizi we yavuze ko umuryango utashimishijwe n’inkuru z’inshamugongo zatangiye kumwandikwaho ko arembye.