Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Umuryango wa Arap Moi wikomye itangazamakuru - FLASH RADIO&TV

Kenya: Umuryango wa Arap Moi wikomye itangazamakuru

Umuryango wa Daniel Arap Moi wahoze ategeka Kenya wikomye itangazamakuru ryatangaje inkuru zikabiriza ko uyu mukambwe yaba amerewe nabi cyane mu bitaro.

Umuvugizi we yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 95, yajyanywe mu bitaro byigenga mu Murwa Mukuru Nairobi.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko uyu mukambwe ngo yaba yagiye kwa mu muganga nk’uko asanzwe abigenza ariko itangazamakuru rivuga ko yaba ari mu marembera y’ubuzima bwe.

Umuvugizi we yavuze ko umuryango utashimishijwe n’inkuru z’inshamugongo zatangiye kumwandikwaho ko arembye.