Menya ‘e –Golf ’ imodoka ya Volkswagen ya mbere ikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Uruganda  rukora imodoka  Volkswagen rwashyize ku isoko ry’u Rwanda imodoka ikoreshwa n’amashanyarazi.

Ni ubwa mbere urwo ruganda rwafunguye ishami mu Rwanda umwaka ushize rushyize ku isoko imodoka idakoresha ibikomoka kuri Peteroli ku mugabane wa Afurika.

Nyuma yo gufungura ishami riteranya imodoka  mu Rwanda, uruganda  rukora imodoka  Volkswagen rukomoka mu Budage, kuri iyi nshuro rwashyize ku isoko imodoka ikoreshwa amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri Peteroli ‘e –Golf ’ nizo modoka zikorwa n’urwo ruganda zikoresha amashanyarazi  zikandagagiye ku butaka bwa Afurika.

Serge IRAKORA wahuguriwe gutwara izi modoka agiye kudufasha kumenya bimwe mu bigize umwihariko w’izi modoka.

Twinjiye muri iyo modoka Serge arayakije ariko nta rusaku rw’imodoka ihinda rwumvikanye, ikimenyetso cya mbere cy’umwihariko w’iyi modoka ugereranije n’isanzwe zikoresha ibikomoka kuri Peteroli.

 “Ugira gutya gusa imodoka ubu yatse nta kintu wumva kivuze, ahubwo imbere handitse ko imodoka yiteguye kugenda. Ubu tugiye gutangira tugende ntabwo wumva imodoka isakuza” Serge IRAKORA asobanura imikorere ya ‘e Golf ’ mbere yo gutangira kuyitwara.

Nk’uko IRAKORA wahuguriwe gutwara izo modoka zikoreshwa n’amashanyarazi akomeza abisobanura zigizwe ahanini na ‘battery’ ishobora gutuma iyo modoka igenda ibirometero 230 igihe iyo ‘battery’ yashyizwemo umuriro mu buryo bwuzuye.

Ati “Ikozwe na Bateri ahanini ifite bateri ituruka imbere ikagera inyuma ishobora kugenda ibilometero 230 (230 KM) wayujuje umuriro.

Iyi modoka ifite sharigeri(Soma Charger) igendanwa yakwifashishwa  mu gihe umuriro uyishizemo.

 Ifite uburyo bubiri bwo gushyirwamo umuriro, hari ubukoresha amasaha ari hagati ya 7 n’icumi  kugira ngo yuzure, hari n’uburyo bwihuse buyuzuza mu minota ibarirwa muri 45 bukorera kuri sitasiyo yihariye.

Ku ikubitiro imodoka enye nizo zatangiye gukoreshwa ariko hari gahunda yo kwagura zikagera kuri 50, ndetse na sitasiyo zazo zikava kuri imwe zikagera kuri 15 mu gihugu hose.

Uku kwagura ingano y’izo modoka ariko bizaterwa n’ibizava mu bushakashatsi n’abahanga b’uru ruganda bagiye kugenzura ibizava mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.

Thomas Schafer ni umuyobozi mukuru wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Imibare n’amakuru n’ibindi abenjeniyeri bacu bazakusanya muri uyu mushinga bizakoreshwa mu kugena ibice bizakurikira by’uyu mushinga. Dufite icyizere ko inyigo izatanga ibisubizo bitanga icyizere, ibi bikazadushoboza gukomeza igenamigambi ry’igihe kirekire ryo gushyira imodoka nyinshi zifashisha amashanyarazi kuri iri soko.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE asanga uyu mushinga w’imodoka zifashisha amashanyarazi zizagira uruhare mu kugabanya ibyo igihugu gitakaza mu gutumiza hanze ibikomoka kuri Peteroli.

Umukuru wa Guverinoma asanga kandi izi modoka zinjiye mu gihugu mu gihe igipimo cy’imyumvire y’abanyarwanda ku kubungabunga ibidukije kiri kuzamuka.

Ati “Muri 2018 ibikomoka kuri Peteroli nibyo byonyine byiganje mu Rwanda   mu byiciro  by’ibitumizwa hanze, kuko byihariye 12 ku ijana  by’ibicuruzwa byatumijwe hanze. Abanyarwanda kandi bari kujijukirwa ku bwinshi ko kubungabunga ibidukikije biza ku isonga.”

Kugeza ubu izi modoka zifashisha amashanyarazi ntabwo zigurishwa kandi ziri muzateranirijwe mu Rwanda kuko zakorewe mu Budage  n’abadereva bazo ni ababihuguriwe gusa ariko zirahita zinjira mu isoko ryo gutwara abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Volkswagen ryiswe ‘move’.

Ikompanyi yo mu Budage yitwa Siemens niyo izajya itanga uburyo bwo gushyira umuriro muri ‘battery’ z’izo modoka.

Volkswagen Group iteganya gushora miliyari 30 z’amayero mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, aho iteganya kongera ubwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zikava ku bwoko butandatu bukagera kuri 50 bikaba byakozwe bitarenze umwaka wa 2025.

Kanda hano wirebere amashusho

Tito DUSABIREMA