RDC: Katumbi yasabye abaturage kugirira ikizere ingabo z’igihugu

Moise KATUMBI wahoze ategeka intara ya Katanga yabwiye abaturage bo mu ntara ya Beni ko bakwiye kugirira ikizere ingabo z’igihugu kuko umutekano wabo urinzwe.

Uyu munyapolitiki wahoze mu butegetsi bwa Joseph KABILA waje kutavuga rumwe n’uburiho yabwiye Radio Okapi ko niba abategetse Kongo Kinshasa kuri ubu bashaka ko abaturage babibonamo bakwiye gukemura ikibazo cy’umutekano muke i Beni.

Radio Okapi ivuga ko bwana Katumbi asanga kugira ngo ingabo zitange, zirinde abaturage, ari uko igihugu kigomba kuzereka ko zishyigikiwe cyane cyane zihindurirwa imibereho.

Yagaragaje ko n’ahandi ku Isi haba amahoro ari uko abakozi bahembwa neza ariko igisirikare nacyo ntikibagirane.