Inkingi eshanu zikora ku buzima bw’abaturage zasubiye inyuma –RGB

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwashyize ahagaragara ubushakashatsi bushya ku miyoborere buzwi ( Rwanda Governance Scorecard 2019) aho Inkingi y’umutekano yongeye kuza ku mwanya wa mbere ariko amanota aragabanuka .

Ubushakashatsi bushya bugaragaza uko imiyoborere  mu Rwanda   ihagaze kuri iyi  nshuro ya 6 bwagaragaje ko mu nkingi 8 zasuzumwe izazamutse mu manota ari 3 gusa bivuze ko eshanu zasubiye inyuma.

Uburengenzira mu bya Politiki n’ubwisanzure bw’abaturage byazamutseho 1.34%, mu gihe kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo byo byazamukaho 0.56%, naho iyubahirizwa ry’amategeko rizamukaho 0.12%.

Nubwo bimeze gutya ariko inkingi eshanu zinafatiye runini ubuzima bw’abaturage zasubiye inyuma.

Nk’iyo kuzamura imibereho y’abaturage yamanutseho amanota 7.3%, uruhare rw’abaturage mu miyoborere rumanukaho 3.9%, imitangire ya servise isubira inyumaho amanota 3.7% naho inkingi y’ubukungu n’ubucuruzi imanukaho 1.6%.

Urwego rw’uburezi narwo rwagaragajwe nk’ururimo ibibazo bikomeye, umubare w’abava mu ishuri uri ku gipimo cya 33.50%.

 Uburezi bw’abafite ubumuga nabwo buracyari ku bipimo cyo hasi.

Dr. Usta KAYITESI uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere arasobanura impamvu inkingi  zifatiye runini ubuzima bw’igihugu zasubiye inyuma.

Ati “Kimwe mu byamanutse cyane mu ibipimo bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ni icyo twese tuzi kijyanye no kugwingira, nubwo cyafatiwe ingamba mu gihe twakoraga ubushakashatsi byagaragaraga ko biri hasi. Ikindi kigaragara ni igaburo ryo mu mashuri murabizi ko hari gahunda y’igaburo ku ishuri ariko ntabwo biranoga uburyo ritangwa, iyo ritanogejwe urumva ni ikintu kigira ingaruka ku baturage no kugira icyo bagikoraho banagaya uko gikorwa bigaraga ra kenshi cyane.”

Kuba urwego rw’umutekano rwongeye kuza ku mwanya wa mbere ariko amanota akagabanuka 0.6% kuko umwaka ushize rwari kuri 94.9% mu gihe ubu rifite 94.2%.

Dr. Usta KAYITESI yasobanuye ko ibi byatewe n’uko hari utuntu tukigaragara nk’utubangamiye ituze rusange ry’abaturage.

Ati “Iyo urebye niba mwabirebye nezaumutekano mu gihugu uri hejuru ya 99 ku ijana ariko kuza umutekano muri rusange ubona hazamo utuntu tutari tunini cyane. Ikindi mu by’ukuri tureba umutekano n’ibituma abaturage bagira ubwisanzure bwabo kandi ngira ngo murabizi ko mu baturage harimo ibiyobyabwenge n’ubujura rimwe na rimwe.”

Ibipimo ku miyorere u Rwanda ruvuga ko ari uburyo gakondo bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo rufite.

 Ni buryo Bwana Stephen Rodrigues uhagarariye mu Rwanda ishami rya Loni ryita ku iterambere UNDP asanga  ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.

Ati “Uburyo tubibonamo ni uko twakwifuje ko buri wese yasoma ubu bushakashatsi akareba icyo u Rwanda rwakoze kubidakorwa neza ahandi ,bakareba n’ibyifuzonama birimo byafasha ibihugu bikiri inyuma kugira ibyo bikosora.”

Kuba imibare y’ibipimo kumiyoborere igaragaza ko inkingi zifite aho zihuriye n’imibereho y’abaturage zarasubiye inyuma Uwizeye Judith Minisitiri muri Perezidanse asa n’ugaragaza ko umukoro ku nzego zose zo guhindura uburyo zikoramo ibintu.

Ati “ Ikintu gikomeye gihari abaturage ubu ngubu bamenye uburenganira bwabo ni ukuvuga ngo iyo abaturage bazamutse mu kumenya uburenganzira bwabo natwe tugomba kugendera kuri uwo muvuduko kugirango mu byukuri bibashe kujyana kuko iyo abantu benshi bakusaba ikintu woe ntugaragaze umuvuduko wo kukibaha niho hahandi bakugaragariza ko batishimye.”

Hashize imyaka 6 hashyirwa ahagaraga ubushakashakashatsi  ku miyoborere y’u Rwanda hagamijwe guharanira ubutabera kuri bose no kubaka inzego zihamye, zikora neza kandi zitagira uwo ziheza nk’uko bigaragara mu ntego ya 16 muri 17 z’iterambere rirambye SDGs.

Daniel HAKIZIMANA