Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abantu 12 bakekwaho kwiba Banki batawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

Abantu 12 bakekwaho kwiba Banki batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Abanyarwanda batatu, Abanyakenya umunani, n’Umunya-Uganda umwe, bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwiba muri Banki ya Equity mu Rwanda.

Rubinyujije kuri Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko abo bantu batahuwe ubwo barimo bagerageza kwinjira mu mabanga ya Banki ya Equity bakoresheje ikoranabuhanga, bashaka kwiba amafaranga kuri Konti z’abakiriya bayo.

Bari baje mu Rwanda bashaka kwiba amafaranga muri Banki ya Equity mu Rwanda nyuma yo kwiba iyo Banki aho ikorera muri Kenya na Uganda.

RIB iratangaza ko amadosiye yabo yamaze gukorwa ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwashimiye abantu bose batanze amakuru yatumye abo bantu batabwa muri yombi, rusaba abantu kuba maso no gutanga amakuru yagira uruhare mu kuburizamo ibyaha.

Flash.rw