Raporo yasohowe n’Inama Nkuru y’Amashuli Makuru na Kaminuza NCHE (National Council for Higher Education) yagaragaje ko Kaminuza zo muri Uganda zigisha amasomo akatigezweho muri iki gihe.
Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko NCHE yagaragaje ko hari amasomo arenga 1000 ari kwigishwa muri Kaminuza atazagira icyo amarira abayahabwa.
Iki kinyamakuru kivuga ko bikekwa ko ariyo mpamvu abanyeshuri b’abanyamahanga baba bararetse kujya guhaha ubu bumenyi bushaje muri izi Kaminuza.