Urubanza ruregwamo leta ku itegeko ry’umusoro rwatangiye kuburanishwa mu rw’Ikirenga

Mu Rukiko rw’Ikirenga hari kubera urubanza umunyamategeko Edouard MURANGWA aregamo Leta, avuga ko itegeko rigenga umusoro ku butaka ryasohotse umwaka ushize rihabanye n’Itegeko Nshinga.

Mu masaha y’I saa tatu nibwo Perezida w’urukiko rw’ikirenge Prof. Sam RUGEGE unakuriye inteko iburanisha yatangije iburanisha.

Ni iburanisha ryitabiriwe n’inshuti z’urukiko enye zirimo  Kaminuza y’u Rwanda,  Madame marie Immaculle INGABIRE uyobora  Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa  n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) n’abaturage babiri bari ku ruhande rw’umunyamategeko watanze ikirego.

 Inshuti y’urukiko imwe niyo yari ku ruhande rwa Leta.

Murangwa n’abamwunganira bavuze ko ingingo ya 15,16,17,19 na 20 ziryo tegeko, zihabanye n’Itegeko Nshinga kuko zicamo ibice abashoramari aho basoreshwa bitandukanye kandi bose ari bamwe.

Mu cyumba gisuzumirwamo iki cyifuzo humviswe n’abandi batanze imyanzuro bagaragaza ko bafite icyo bavuga kuri ziriya ngingo z’amategeko. Aba bose icyo bahurizaho ngo ni uko zimwe mu ngingo z’amategeko zivuguruzanya n’Itegeko Nshinga mu bijyanye no kureshya imbere y’amategeko.

Emmanuel TURATSINZE wavuye mu ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha amategeko, yavuze ko kongera umusoro w’inzu zo guturamo ukaruta uw’inzu zo gucuruza n’inganda, bitumvikana kuko izo zindi ari zo zunguka cyane.

Yavuze ko kongera uwo musoro bizaremerera abakodesha, bityo imibereho myiza y’abaturage Itegeko Nshinga rigena ntigerweho.

Mu kongera umusoro, abashinga amategeko basobanuye ko mu Rwanda bidakanganye ugereranyije no mu bindi bihugu duturanye, nyamara Turatsinze yavuze ko atari ko byakagenze kuko ubushobozi bw’abanyarwanda n’ubwabo mu bindi bihugu bidakwiriye kugereranywa hashyirwaho umusoro.

Indi nshuti y’urukiko, Pio HABIMANA, yavuze ko umusoro mwinshi ari ikibazo kibangamiye abaturage, kuko ushobora gutuma batakaza uburenganzira ku mitungo yabo kuko nibananirwa kwishyura iyo mitungo izatezwa cyamunara.

Yavuze ko ingingo ya 19 na 20 z’iryo tegeko bisa nk’aho ari ibihano kurusha kuba imisoro, aho ufite ikibanza kidakoreshwa icyo cyagenewe gicibwa 50% cyangwa 100% by’imisoro.

Avuga ko bitumvikana uburyo inzu yo guturamo isora byikubye inshuro 10 umusoro w’inganda, n’inshuro 2 ugereranyije n’inzu z’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa  n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee INGABIRE nawe avuga ko gusoresha umusoro mwinshi ibibanza bidakoreshwa bihabanye na Politiki y’imiturire.

Yavuze ko niba Leta ishaka ko abantu bose bagira aho baba, bitazakunda mu gihe uwaguze ikibanza akajya gushaka amafaranga yo kucyubaka, azajya agaruka ayo yakubakishije akajya kuyishyura imisoro.

Yongeyeho ko ibi bizaha icyuho abarya ruswa kuko bizongera umubare w’abubaka mu kajagari.

Uwitwa Biziyaremye yabwiye urukiko ko gusoresha metero kare zirenze ku bipimo by’ikibanza byemewe, bidasobanutse kuko hari ubwo izo metero kare zirenze ntacyo nyirikibanza azikoresha.

Kuri we ngo ntabwo abashyizeho itegeko babisobanuye neza.

Yavuze no ku muturage wari ufite isambu ihingwa bakayigira ibibanza byo guturamo, bizaba ngombwa ko ibyo bibanza abisorera menshi kandi nta bushobozi afite kuko we yabihingagamo.

Yakomeje avuga ko bizarangira isambu ye igurishijwe kugira ngo hagaruzwe imisoro bityo asigare ari umuzigo kuri Leta.

Ku itariki 29 Ugushyingo 2019, nibwo Urukiko rw’Ikirenga ruzasoma imyanzuro kuri uru rubanza.

Flash.rw