Ubwongereza: Inkomoko y’imirambo yasanzwe mu ikamyo yamenyekanye

Polisi yatangaje ko abantu 39 basanzwe bapfiriye mu gice gikonjesha cy’ikamyo ahitwa Essex mu Bwongereza ni abo muri Vietnam.

Imirambo yabo yasanzwe muri kontineri mu cyanya k’inganda mu kwezi gushize kwa cumi, ku ikubitiro bacyekwa ko ari Abashinwa.

Ariko polisi ikorera ahitwa Essex mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza, ivuga ko ubu “Iri kuvugana n’imiryango imwe muri Vietnam no mu Bwongerezandetse na leta ya Vietnam.”

Hagati aho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Vietnam yavuze ko “Yamagana bikomeye icuruzwa ry’abantu.” ndetse isaba ibihugu byose byo ku Isi “ Kongera ubufatanye mu kurwanya icyo cyaha.”

Mbere, hari imiryango yo muri Vietnam yari yavuze ko ifite ubwoba ko abayo bari muri abo bapfuye.

Pham Thi Tra My w’imyaka 26 y’amavuko, yandikiye ababyeyi be agira ati: “Mumbabarire cyane mama na papa, urugendo rwanjye rwo kujya mu gihugu cy’amahanga rwapfubye. Ndimo gupfa, simbasha guhumeka. Ndabakunda cyane mama na papa. Umbabarire mama.”

Kuri ubu, ibizamini byo kwa muganga byo kugaragaza icyo bazize birimo gukorwa kuri abo bagabo 31 n’abagore umunani.

Umukuru wa polisi wungirije Tim Smith yagize ati “Kuri ubu, twemeza ko abapfuye ari Abanya-Vietnam, kandi turimo kuvugana na leta ya Vietnam.”

Yavuze ko polisi ubu idashobora kumenya umwirondoro wa buri murambo.

Ibiro by’uhagarariye Vietnam i London mu Bwongereza byatangaje ko bibabajwe cyane n’ayo makuru ndetse ‘byihanganisha bibikuye ku mutima’ imiryango yabuze abayo.

Ibyo biro byongeyeho ko “Bizakorana bya hafi n’abategetsi bireba ba Vietnam n’ab’Ubwongereza mu gufasha imiryango y’abapfuye yo muri Vietnam, niba hari ihari, ngo ijyane imirambo y’abayo iwabo.”

Maurice Robinson, umushoferi wari utwaye iyo kamyo ukomoka muri Irelande y’amajyaruguru, ku wa mbere yagejejwe imbere y’urukiko mu Bwongereza aregwa ibyaha bitandukanye, birimo no kwica abantu 39.