Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Aba Minisitiri:
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
-Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ibidukikije
-Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
– Gen Patrick Nyamvumba
Minisitiri wa Siporo
-Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco
-Rose Mary Mbabazi
Abanyamabanga ba Leta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
-Edouard Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
-Ignatienne Nyirarukundo
Abanyamabanga Bahoraho
Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango
-Assumpta Ingabire
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
-Didier Shema Maboko
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage
-Samuel Dusengiyumva
Abandi Bayobozi
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza
-Dr. Rose Mukankomeje
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
-Tito Rutaremara
Umwe mu bagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye
-Marc Kabandana
Bikorewe i Kigali, kuwa 4 Ugushyingo 2019, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME,
Dr Edouard NGIRENTE, Minisitiri w’Intebe.