Gen. Nyamvumba na Dr Biruta mu bahinduriwe imirimo

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo  ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Aba Minisitiri:

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane 

-Dr Vincent Biruta

Minisitiri w’Ibidukikije 

-Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya 

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu 

– Gen Patrick Nyamvumba

Minisitiri wa Siporo

-Aurore Mimosa Munyangaju

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco 

-Rose Mary Mbabazi

Abanyamabanga ba Leta 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

-Edouard Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

-Ignatienne Nyirarukundo

Abanyamabanga Bahoraho

Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango 

-Assumpta Ingabire

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo 

-Didier Shema Maboko

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri  y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage

-Samuel Dusengiyumva 

Abandi Bayobozi

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza

-Dr. Rose Mukankomeje

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

-Tito Rutaremara

Umwe mu bagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye 

-Marc Kabandana 

Bikorewe i Kigali, kuwa 4 Ugushyingo 2019, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME,

Dr Edouard NGIRENTE, Minisitiri w’Intebe.