Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere yasabye ko igika cya gatatu cy’ingingo ya 243 mu mategeko agenga umuryango cyakurwamo kuko kitubahiriza ihame ry’uburinganire ku mugabo n’umugore.
Icyo gika kivuga ko kivuga ko mu gihe habayeho gutandukana kw’abashakanye, abana batararenza imyaka 6 bahabwa umugore.
Abadepite batanze ibitekerezo bagaragaje ko hari ishingiro rihari, rituma bashyigikira ko iki gika cya gatatu gikurwa mu itegeko rigenga umuryango.
Ni igika kivuga ko mu gihe habayeho gutandukana kw’abashakanye, abana batarengeje imyaka 6 bagomba guhabwa umugore. Ni ingingo abadepite bagaragaza ko ibangamiye uburenganzira bw’umugabo ku mwana. Indi mbogamizi yagaragajwe ni iy’abana bakiri bato cyane nk’abacyonka, bashobora guhabwa abagabo ubuzima bwabo bukaba bubi.
Kuri Emma Furaha Rubagumya Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore agaragaza ko abacamanza na bo bagomba gukorana ubushishozi.
Yagize ati “ Ibiganiro turimo tugira ni ibivuga ngo ese ko ababyeyi banganya ububyeyi, ntabwo twarekera inkiko zishingiye ku bushishozi zifite zirakareba muri abo babyeyi bombi uwaba ashobora kurera abo bana”?
Ku ruhande rw’abaturage na bo bagaragaza ko iki gika cyaryamiraga uburenganzira bw’umugabo ku mwana. Bemera ko bose bafite uburenganzira bungana n’ubwo ku bagore hari abagifite akangononwa.
Umwe mu bagabo yagize ati “ Byari ikibazo kuko hari igihe umugore yakujyaniraga, umwana kandi ari umusinzi ugasanga abana bawe babayeho nabi”.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bagore basanga abana bakwiye guhabwa amahitamo yaho abana bashaka kujya.
Umwe yagize ati “Numvaga abana bahawe uburenganzira bwo guhitamo umubyeyi ashaka, ariko na none umugore w’umusinzi ntakwiye guhabwa umwana”.
Mu ngingo zizasimbuzwa iziri muri iki gika, harimo ko ubucamanza bubwibwirije cyangwa bubisabwe n’umwe mu basaba ubutane cyangwa undi wese ubifitemo inyungu, urwego rw’ubucamanza rushobora gutegeka ko umwana ahabwa umubyeyi utatsinze urubanza cyangwa undi wese rushingiye ku byagirira umwana akamaro.
Inkuru yanditswe na Didace Niyibizi