Ingengabitekerezo ya Jenoside; imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge buravuga ko impamvu ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda butaragerwaho ijana ku ijana, ari ukebera ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya jenoside n’abandi bafite ibikomere basigiwe n’inguruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bamwe mu banyamadini baravuga ko hakwiye kubaho isanamita mu baturage kugira ngo buri wese abashe kubohoka.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko ubwiyunge mu banyarwanda bumaze kugera kuri 90%, gusa ngo haracyari icyuho mu mu baturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi batarakira ibikomere batewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ari byo biba intandaro yo kutimakaza ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 100%.

Komisieri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Umubyeyi Marie Mediatice avuga ko hakwiye kubaho ibiganiro bya Ndi Umunywanda mu baturage, mu rwego rwo kuzamura ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “ Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bigere kuri buri wese kugira ngo abantu babashe gusesengura kandi babishakire n’ingamba, kugira ngo na rya 10% nk’igihugu tube turi igihugu cyiyunze nk’uko biri mu cyerekezo cyacu, 2050.”

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne abona ko abanyamadini n’amatorero bakagombye gufata umwanya munini mu kunga Abanyarwanda, cyane ko bahurana na bo umunsi ku munsi ndetse bakaba bizerwa cyane n’abayoboke babo.

Ati “ Ibiganiro biganisha ku bumwe n’ubwiyunge, ndetse no mu bikorwa; guhuza abantu n’abandi. Ndumva rero nk’umurimo bafite, ni umurimo wo guhuza Abanyarwanda mu matorero hirya no hino, bashyizemo imbaraga nyinshi, ni ukuri twagera ahashimishije.”

Harabura igihe gito bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ngo bafungurwe basubire mu buzima busanzwe. Bamwe mu bayobozi b’amatorero n’amadini bo mu karere ka Kicukiro bagaraza ko batangiye kuganiza imiryango itandukanye, kugira ngo bazabashe kubakira babane na bo.

Uyu ni Pasteri Mukiza Joasi, umuyobozi w’amatorero n’amadini mu karere ka Kicukiro.

Ati “ Hari abagiye gusoza igihano bahawe, twashakaga kugira ngo tubategure nabo, kuko bagomba kugaruka muri sosiyete Nyarwanda. Tugomba gutegura abazabakira kugira ngo biyumve, biyumvanemo kuko ni Abanyarwanda n’ubwo bakoze ayo mahano. Turi kuganira na bo, turi no kugerageza gutekereza uburyo twaganira n’imiryango y’abakoze Jenoside kugira ngo na bo ubwabo biyumve ko babyakira.”

Hari abayoboke b’amadini n’amatorero bemeza ko uruhare rwabo rwakagombye kugaragarira mu isanamitima mu baturage kugira ngo n’abafite ibikomere babashe kubikira.

Umwe yagize ati “ Numva rero nk’umukirisitu akwiriye gutanga ihumure ku muntu urikeneye, ihumure ryo kubohoka, kubasha kururuka mu buryo bw’ibikomere, mu buryo bw’agahinda, mu buryo bw’ibibazo; numva ko umuntu akwiriye kuba yasakaza ubutumwa bw’amahoro.”

Mu bihe bitandukanye bikoreshwa mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwuyunge irahamagarira abafatanyabikorwa bayo gukomeza gushyira ingufu mu isanamitima, kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge burusheho kwimakazwa.

NTAMBARA Garleon