Ubwo yatangizaga ikorwa ry’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi yasabye abanyeshuri gukora neza ibizamini mu bushishozi kugira ngo bazabitsinde baheshe ishema ababyeyi babo n’ibigo bigaho.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yatangirije ikorwa ry’ibizamini bisoza amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara mu ruherereye mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri Munyakazi yanasabye abanyeshuri kwirinda amakosa arimo gukopera no gukererwa.
Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara(GS Kimisagara) hahuriye abanyeshuri 927 bavuye mu bigo 5 mu buryo bukurikira:Gs kimisagara havuye abanyeshuri 523, muri APEK hava 54, APADERWA hava 60, EP Kamuhoza 197 naho muri EP Muganza hava 93.
Ibizami birakorerwa mu byumba 37. Ibizami bikorwa uyu munsi ni: Imibare na ‘Social & religious studies’.
Uyu mwaka wa 2019, abanyeshuri bose bazakora ibizami bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza ni 286,087. Muri bo, abahungu ni 131,748 naho abakobwa ni 154,339. Baturutse mu mashuri 2,753. Ibizami bizakorerwa ku bigo 871 mu gihugu hose.