Uganda: Dr Kiiza Besigye ari ahantu hatazwi nyuma yo gufungwa na polisi

Igipolisi cyataye muri yombi Dr Kiiza Besigye uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta FDC, kimubuza gukorana ikiganiro n’abanyamakuru bari bamushagaye.

Ikinyamakuru The Monitor cyandika ko abapolisi bagombye kumena ikirahure cy’imodoka uyu munyapolitiki wahoze mu gisirikare akaza kutavuga rumwe n’ubutegetsi, bamuvanamo bamujyana ahantu hatazwi.

Iki kinyamakuru cyandika ko abarwanashyaka ba Besigye bakoze ibishoboka byose ngo iki kiganiro kibeho, ariko biba iby’ubusa.

Si iyi myigaragambyo yaburijemo inama y’ishyaka rya opposition muri Uganda, kuko abanyamakuru batari bake na bo batawe muri yombi barafungwa bazira kwigaragambya.

N’ubundi The Monitor yanditse ko aba banyamakuru binyuze mu ishyirahamwe ryabo ‘Uganda Journalists Association’ bakoze urugendo rwo kwamagana igipolisi ngo kuko kibabangamira iyo bari gukurikirana inkuru zirebana n’imyigaragambyo.

Aba banyamakuru batatanijwe banaterwa ibyuka biryana mu maso, ubwo bari mu muhanda wa Jinja berekeza Naguru ku kicyaro cya Polisi.

Baramagana bamwe mu bapolisi bakuru bakunze kuzonga itangazamakuru iyo riri muri aka kazi.