Igisubizo cy’inyama z’inka zikomeje kubura ku isoko kiraba ikihe? kiratangwa na nde?

Abacuruzi n’abaguzi b’inyama z’inka mu mujyi wa Kigali barasaba inzego zibishinzwe gushishikariza abaturage korora amatugo magufi mu rwego rwo kongera inyama ku isoko.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ababaga bakanagurisha inyama baherutse kuzamura igiciro cyazo, mu kwezi gushize kwa 10  ikiro k’imvange  cyaguraga amafaranga 2200 none ubu kigeze ku 3000, iroti iragura 4000 yaraguraga 3000, umwijima waguraga 2500 ubu ugeze ku 3000.

Ku ibagiro rikuru ry’i Nyabugogo aho abenshi barangurira batangarije itangazamakuru rya Flash ko ubu ikiro k’inyama kiri kugura amafaranga 2200 cyangwa 2300.

Mu gushaka kumenya intandaro y’izamuka ry’igiciro k’inyama Visi Perezida  w’abacuruzi bakorera mu ibagiro rya Nyabugogo ‘SABAN’, Gabriel CYUBAHIHO na Moïse HAKIZIMANA ucuruza inyama mu isoko ry’i Nyarugenge batubwiye ikiri gutuma inyama zigura umwe zigasiba undi ku isoko muri iki gihe.

Cyubahoiro ati“Inka ziba zaje mu biterane usanga abo hanze baturusha ibiciro noneho twatahira aho kuko twagiye mu biterane kujya gushakayo inka, twagera hano zigahenda. ni ukuvuga ngo izije aha ngaha cyangwa uwabonye nk’imwe ebyiri araza akizigurisha uko ashatse usange ya nyama yahenze.”

Hakizimana ati “ Ntabwo aricyo kibazo, politiki y’ubworozi bw’inka mu Rwanda niho ikibazo kiri kuko bigaragara ko inzuri zo kororeramo izo nka zidahari. Inka burya isaba kugira ibintu byinshi ishaka kororerwa ku buso bunini bw’ubutaka, mu Rwanda rero abaturage bigaragara ko nta n’ubutaka bafite. ”

Iri zamuka ry’ibiciro abacuruzi n’abaguzi baragaragaza ko riri kugira ingaruka ku mibereho yabo no ku kazi ka buri munsi bakora.

Simpari Shema Michel ucuruza amashuka mu isoko ry’i Nyabugogo yagize ati“ Kubera inyama zahenze tuzajya twirira ibishyimbo, nabyo nibihenda turye imboga z’ibyatsi.”

Hakizimana ucuruza inyama mu isoko ry’I Nyarugenge yagize ati “ Mbere zikigura amafaranga ibihumbi 2200, umuntu yabashaga kwakira nk’abakiriya 100 ku munsi ariko ubu ntabwo bikunda byabananiye kuko  n’abakiriya batanu kubabona ntibyoroshye.”

Japhet NDIKUMWENAYO ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare yagize ati “Ukora uko ushoboye ukanyonga nyine kugeza ubonye amafaranga ukagura inusu mu gihe waguraga ikiro k’inyama.”

N’ubwo igiciro k’inyama kihagazeho ku isoko, abacuruzi bavuga ko kimwe mu bisubizo ku izamuka ry’igiciro k’inyama ari ubukangurambaga bushishikariza abaturage korora amatungo magufi.

Cyubahiro yagize ati “Twebwe duteganya ko nko mpera z’umwaka igiciro k’inyama kizazamuka kikagera ku 3000 ku kiro. Kuberi iki? Kuko inyama ziba zishakishwa n’abantu benshi, ugasanga inyama izaba ihenze. Ariko bagiye bigisha abantu korora amatungo magufi menshi, abantu bamwe bakayarya abandi bakarya inyama z’inka, urumva igiciro k’inyama nticyazamuka, abakenera inyama baba ari bake ugereranyije n’abazikeneye ubu.”

Hakizimana ati “ Ubuso twororeraho ni buto, no kuba inka zitabasha kwinjira mu gihugu zivuye hanze, nibyo mbona leta yagerageza ikagira icyo ihindura kugira ngo abaturage babashe kurya inyama y’Inka kuko byamaze kubananira.” 

Kugeza ubu mu Rwanda inka zirangurirwa mu biterane bitatu biherereye mu Ntara y’amajyepfo, mu burasirazu no mu majyaruguru y’u Rwanda.