Ni iki leta yizeye kizayifasha kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose mu myaka 5 iri imbere?

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko intego  yayo yo kuba yagejeje umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda ku gipimo cy’ijana ku ijana mu mwaka wa 2024 uzagerwaho nta shiti.

Amaganya n’inyota yo gusezerera burundu icuraburindi nibyo usangana abaturage batuye mu duce tutaragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi, abo mu murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ni bamwe muri abo.

Umwe muri bo yagize ati “Amapoto ni ukuduca hejuru tuyareba tukabona hakurya no hakuno haraka ariko twe turi mu icuraburindi, ntabwo ducana tubayeho dutyo gusa.

Harabura igihe kitarenze imyaka itanu kugira ngo igihe  igihugu kihaye cyo kuba buri muturarwanda agerwaho n’amashanyarazi kigere.

Magingo aya, ayo mashanyarazi agera ku batarenze 53%.

Kugera ku 100% Leta nayo yemera ko ari intego ikomeye ariko izagerwaho.

Eng. Patricie UWASE ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.

AtiNi intego itoroshye ituma buri munsitugira ibyo dukora kugira ngo tuzayigereho.

Umwe mu mishinga yitezweho gufasha Leta kugera ku mugambi wo gucanira buri muturarwanda mu mwaka wa 2024, ni uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi adaturuka ku miyoboro migari gusa ahubwo hagashyirwa imbaraga mu gukwirakwiza akomoka ku ngufu zisubira nk’akomoka ku mirasire y’izuba.

Gusa ba Rwiyemezemirimo bakwirakwiza ayo mashanyarazi babona muri uwo mugambi inzitizi zishingiye ku ishoramari ridahagije n’impungenge z’uko hari aho uwo muriro ushobora kugera ku muturage uri ku giciro gihabanye n’ubushobozi bw’umuturage.

Dr. TWAGIRASHEMA Ivan ni umuyobozi mu ihuriro rya Kompanyi zikora amashanyarazi mu Rwanda.

Ati “Inzitizi ya mbere ni amafaranga y’ishoramari rigomba kujyamo kugira ngo ibyo bintu bikorwe. Inzitizi ya kabiri ni igihe umuriro ushobora kugera cyane cyane mu badatuye mu mijyi uhenze ugereranije n’ubushobozi bw’abagomba kwishyura ayo mashanyarazi.”

Leta y’u Rwanda ivuga yashyizeho uburyo bwo kureshya ba Rwiyemezamirimo ngo bitabire gushora imari mu kugeza ku banyarwanda umuriro uturuka ku ngufu z’isubira.

Muri ubwo buryo harimo kugabanyiriza imisoro abo bashoramari.

Eng. Patricie UWASE arakomeza ati “Leta ifite ibireshya abikorera kugira ngo baze muri uru rwego rw’ingufu, hari byinshi bitandukanye, navuga nko kuvaniraho imisoro ibikoresho bijyanye na tekinoloji bikoreshwa cyane cyane mu ngufu zisubira…”

Mu mwaka ushize Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yasinyanye amasezerano n’Ikigo cyo muri  Suède gishinzwe ubufatanye mu iterambere mpuzamahanga ya miliyoni 40 z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga agamije gufasha ibigo by’imari kugabanya ingwate byaka ku bantu bari muri uru rwego rw’ingufu zisubira ku kigero cya 50%.

Tito DUSABIREMA