Perezida Kagame asanga hakiri byinshi byo gukorwa mu rwego rw’ubucamanza

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi mu kuvugurura urwego rw’ubucamanza, hakiri imirimo myinshi yo gukorwa, bitewe n’aho igihugu kiva n’aho cyifuza kugera.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2019/20.

Umushinjacyaha Mukuru  Jean Bosco MUTANGANA, yagaragaje ko urwego akuriye, mu mwaka w’ubucamanza wa 2018/19 rwahuye n’ikibazo cy’abantu basambanya abana cyiyongereye.

Nyamara ariko umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu mikirize n’igihe imanza zimara mu nkiko.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza Perezida Paul KAGAME yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza rwateye mu myaka icumi ishize.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo urwego rw’ubucamanza rurusheho kunoza ibyo rukora, bikwiye ko n’izindi nzego zose ziba zikora neza.

Ibigaragarara mu bucamanza ni ikimenyetso kiri no mu zindi nzego zose ,ntabwo inzego z’ubucamanza zakora neza mu gihe izindi nzego zikora nabi, icyo nkizaniye kugira ngo twese tubyumve neza dushake ukuntu niba ari ukuri ibyo gushingiyeho ni uko byakosoka ,kugira ngo rero ubucamanza bugere kuri ibi byifuzo byo guhora tunoza tugana mu nzira nziza,”

“[…] Turakomeza gukora ibishoboka byose twubake ubushobozi bwacu ari mu bumenyi, mu bikorwa bindi ariko noneho kugira umutima ushaka gukora ibintu binoze bibereye igihugu cyacu.’’

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco MUTANGANA yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2018-2019, hari ibyaha byiyongereye cyane cyane ibyo gusambanya abana, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorerwa kuri interineti n’ibindi.

Bwana Mutangana yavuze ko mu mwaka ushize wa 2018-2019, ibyaha byo gusambanya abana byazamutse bikaba 3363, bivuye kuri 2996 byari byagaragaye muri 2017-2018.

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Mu mwaka ushize twashyize imbaraga mu gukurikirana ibyaha by’inzaduka muri byo twibanze ,ku byaha by’icuruzwa ry’abantu ,iby’iterabwoba ,ibyaha bihungabanya umutekano w’igihugu ,ibyaha by’iheza ndonke,twashakiye kandi twohereza abakozi bacu mu mahugurwa mu gihugu no hanze azabafasha guhangana n’ibi byaha .’’

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2012-2013, urwego rw’ubucamanza rwari rwugarijwe n’ibibazo birimo, imanza nyinshi n’abacamanza bake, byatumaga imanza ziba nyinshi, kubona ubutabera bikagorana.

Yavuze kandi ko uru rwego rwari rwugarijwe n’ikibazo cy’abakozi benshi batari bafite ubunararibonye bukwiye, kuko amasomo bari barize muri kaminuza atabafashaga gukurikirana ibibazo bahura na byo.

Prof. Sam Rugege, yavuze ko n’ubwo ibi bibazo byose bitakemutse burundu, ariko hari intambwe yatewe.

Ku bijyanye no gutanga ubutabera mu gihe gikwiye, Prof. Rugege yavuze ko ubu urubanza rwinjiye mu rukiko rucibwa mu gihe kitarenze amezi ane, ku mpuzandengo mu nkiko zose, bikaba biri hasi y’amezi atandatu asanzwe ateganywa n’itegeko.

Mu rukiko rw’ikirenga ho, iyo mibare yavuye ku mezi 69 mu mwaka wa 2011 igera ku mezi 4.5 muri uyu mwaka.

Prof. Rugege yavuze ko serivisi zihabwa abagana inkiko zarushijeho kunoga, ku buryo abantu batagisiragira mu nkiko babaza aho imanza zabo zigeze.

Umubare w’imanza zihindurwa mu bujurire na wo wavuye kuri 20% ugera kuri 8%

Amiella AGAHOZO