Ubukene n’ubumenyi bucye ku isonga mu bitera imirire mibi n’igwingira

Bamwe mu baturage baravuga ko basobanukiwe ibigize indyo yuzuye ariko ko ubukene ndetse n’ubumenyi bucye aribyo bituma abana benshi bagwingira abandi bakagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Miliyoni 257 z’Abanyafurika barya indyo ituzuye kandi abenshi bari muri Afurika yo munsi y’Ubutayi bwa Sahara kuko hari abagera kuri Miliyoni 237.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu kuri uyu mugabane gihangakishijwe n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imayaka itanu.

Impamvu itera iki kibazo ikunze kutavugwaho rumwe ariko abaturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bagaragaza ko ikibazo k’imirire mibi n’igwingira ahanini  giterwa n’ubukene, hakiyongeraho n’ubumenyi bucye.

Jean Damascene KWIZERIMANA ati“Hanze aha biragoye kuba wabibona niyo mpamvu usanga abantu baba nta buzima bwuzuye bafite.”

Jean ClaudeHABIYAKARE ati “Usanga abantu batagira ubushake bwo gushaka indyo yuzuye, nk’ababyeyi ntabwo babishyiramo imbaraga ngo bashakire abana babo izo mboga.”

Leonard NIZEYIMANA ati “Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye gutunga ibifite intungamubiri.”

U Rwanda ruvuga ko rwihagije mu biribwa aho igipimo cyo kwihaza kigera kuri 81 ku ijana, bityo ko ikibazo kigwingira n’imirire mibi mu bana giterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi mu biyanye no gutegura amafunguro .

Nubwo bimeze gutya ariko Sosiyete Sivile Nyarwanda zigaragza ko inzego zibanze zigenda biguru ntege mu gushyira mubikorwa Politiki zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.

MUHAMYANKAKA Venuste ayobora ihuriro rya Sosiye sivile zirwanya imirire mibi.

Ati“ Politiki zo kurwanya imirire mibi ziriho zimeze neza ariko iyo ugeze ku rwego rw’Akarere usanga zidashyirwa mubikorwa uko bikwiye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ingengo y’imari idahagije.”

Hari abasanga imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda butanga amahirwe yo kurwanya imiririre mibi kuko ngo bweraho ibihingwa bitandukanye.

Prof. SIDI OSHO Ni impuguke akaba n’umiyobozi w’ihuriro ry’abashakashatsi mu buhinzi muri Afurika.

Ati “Twabonye amahirwe menshi hano yo gukoresha ibyo mweza ubwanyu, twumvise ko hano hera ibijumba n’ibirayi, igikenewe ni uburyo bwo kubitunganya. Ibyo ufite ushobora no kubibyazamo ibindi ukongera umusaruro wifashishije ubundi buryo mvamahanga kuko ifunguro ni ifunguro, ugomba kurishyira ku meza wizeye koko ko uzanye ifunguro nyaryo.”

Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika u Rwanda rwiyemeje gushyira mubikorwa intego ya 2 muri 17 z’iterambere rirambye SDGS aho iyi ntego ivuga ko muri 2030 Ku Isi ntahazaba hakibarizwa umuturage wicwa n’inzara.

Daniel HAKIZIMANA