Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Dr. Kizza Besigye yarekuwe - FLASH RADIO&TV

Uganda: Dr. Kizza Besigye yarekuwe

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Dr. Kizza Besigye , yatangaje ubutumwa kuri Twitter avuga ko ubu yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi ejo ku wa mbere.

Bwana Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari ‘ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu’.

Mu mpera icyumweru gishize, Bwana Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo Kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Bwana Besigye, wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museveni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Polisi yari yataye muri yombi Bwana Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.