Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Dr. Kizza Besigye , yatangaje ubutumwa kuri Twitter avuga ko ubu yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi ejo ku wa mbere.
Bwana Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari ‘ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu’.
Mu mpera icyumweru gishize, Bwana Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo Kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Bwana Besigye, wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museveni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.
Polisi yari yataye muri yombi Bwana Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.