Perezida Salva Kiir yavuze ko byanze bikunze tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Leta ihuriweho igomba kujyaho, ibibazo by’intambara mu gihugu bigaharagara.
Ikinyamakuru Soudan Tribune cyandika ko n’ubwo uyu mutegetsi avuga ibi, Riek Machar batavuga rumwe aherutse gutangaza ko atiteguye kuyijya muri iyi ngirwa Leta mu gihe cyose hataraterwa intambwe yo kuvanga ingabo mu gihugu.