Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi wa College de Gitwe, Gilbert NSHIMIYIMANA ukekwaho uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.
Ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.
Ibinyujije kuri twitter RIB yaboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimana no guhitamo idini.
Yongeyeho ko abanyarwanda bakangurirwa kubahiriza ubwo burenganzira.