Perezida Evo Morales wa Bolivia yeguye ku butegetsi yari amazeho imyaka 14 kubera imyigaragambyo ishingiye ku kongera gutorwa kwe mu kwezi gushize nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga.
Umugaba w’ingabo yari yamusabye kuva ku butegetsi nyuma y’uko abaturage bigaragambije bamagana ko yongeye gutorwa.
Abagenzuzi bavuga ko babonye uburiganya mu matora.
Bwana Morales yatangaje ko yeguye ku butegetsi kugira ngo arengere imiryango y’inshuti ze n’abamushyigikiye iri gutwikirwa inzu.
Mu ijambo yatangarije kuri televiziyo yagize ati “Nimurekeraho kugirira nabi abavandimwe banyu, nimurekere aho kubatwikira.”
BBC yanditse ko ibyishimo byahise bikwira hose mu mihanda y’umurwa mukuru La Paz aho abantu benshi cyane bahise buzura bishimira kwegurwa k’uyu mugabo wategetse igihe kirekire Bolivia.
Bwana Morales niwe perezida wa mbere wavuye mu bwoko bwa ba nyamucye muri Bolivia, afatwa nk’uwahaye ijambo akanateza imbere abaturage bari barahejejwe inyuma.
Muri iyi myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe yashinjwa gutwaza igitugu muri iki gihugu gikennye kurusha ibindi muri Amerika y’Epfo.
Nyuma yo kwegura kwe, visi perezida Alvaro Garcia Linera na perezida wa sena Adriana Salvatierra nabo bakuye meza.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, wari wabaye uwa kabiri mu matora, yatangaje ko ibi ari iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu kandi ari isomo rikomeye no.