Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKA atangiza ku mugaragaro gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa muri gahunda y’ibikorwa ya 2020/21 y’uturere ndetse no kubagaragariza uko ibyo batanze umwaka ushize 2019/20 byinjijwe mu ngengo y’imari, ibitaragiyemo n’impamvu yasabye abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa birimo umutekano isuku n’ibindi.
Ku rwego rw’Igihugu uyu muhango wabereye mu Kagari ka Ruhinga mu murenge wa Zaza mu Karere ka ngoma.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ibinyujije kuri twitter igaragaza ko aba baturage basabye ibikorwa by’iterambere mu ngeri zitandukanye.
Nko mu burezi abatuye mu kagari ka Ruhinga basabye kwegerezwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, amashuri y’imyuga no gufasha abafite ubumuga kwiga.
Mu buzima basabye ibitaro, imbangukiragutabara umuriro kuri poste de santé zitawufite.
Mu buhinzi basabye basabye guhabwa uburyo bwo kuhira.
Mu isuku n’isukura basabye kwegerezwa amazi kuko ubu bakivoma amazi y’ikiyaga.
Mu bwikorezi aba baturage bagaragaje ko bahawe imodoka (Bus) zaborohereza kugera mu mujyi wa Ngoma na Kigali kuko kuri ubu bibasaba gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere aho bafatira imodoka.
Mu ikoranabuhanga aba baturage basabye icyumba mpahabwenge.
Minisitiri Prof. SHYAKA yibukije aba baturage kuzagira uruhare mu bibakorerwa abasaba kugira uruhare mu gucunga umutekano ukaba nta makemwa, guharanira umuryango utekanye no kuzamura igipimo cy’isuku mu ngo, utubari n’ahandi hahurira abantu benshi.
Muri iyi gahunda abaturage bazatanga ibitekerezo binyuze mu nama z’umudugudu, Inteko z’abaturage, umuganda, Inyandiko zigezwa ku buyobozi bw’Akagari cyangwa Umurenge, ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere.
Iyi gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage izasozwa mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka mu muganda usoza ukwezi, ibitekerezo byose bikusanyirizwe ku Mudugudu, bigeze ku kagari nako kabishyikirize umurenge maze bihabwe Akarere.
Akarere nikamara kwakira ibitekerezo by’abaturage kazabisesengura maze iby’ingenzi byinjijwe muri gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020/21 y’Akarere hagendewe ku mikoro gafite no kubishobora gukorwa n’abaturage mu bushobozi bwabo.
Flash.rw