Barashimira Leta ko nubwo bafunze bakoze ikizamini kirangiza amashuri yisumbuye

Guhabwa amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta bafunzwe, bamwe mu bana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare, barabishimira Leta y’u Rwanda bakavuga ko aya mahirwe batazayapfusha ubusa.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri mu gihugu hose abanyeshuri basoje ikiciro rusange n’abarangije amashuri yisumbuye, barimo n’abagororwa batangiye ibizamini bya Leta.

Josue ASHIMWE w’imyaka 22 y’amavuko, yakatiwe n’Inkiko mu mwaka wa 2016, yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’inderabarezi, afungirwa muri gereza y’abana ya Nyagatare, ubwo yahamwaga n’icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu.

Mu gushimira Leta y’u Rwanda imuhaye aya mahirwe yo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, avuga ko atazayapfusha ubusa.

Ati “Nari umunyamakuru ku ishuri muri karabu(Club) y’abanyamakuru niganaga telefoni ariko mu buryo butemewe nza kujya kuri gugo (Google) nsangaho inkuru ivuga ku mukuru w’Igihugu nanjye nyitangariza bagenzi banjye, ariko mu by’ukuri ayo makuru ntiyari ukuri ni abantu bari bayatangaje nanjye nagize ubushishozi bucye mu kuyatara baba baramfashe baramfunga.”

Yakomeje agira ati “Kumpa ikizamini cya Leta numvise ari amahirwe ya mbere abaho numva ko ntagomba kuyapfusha ubusa.”

Kuba  icyaha afungiwe yaragikoreye ku mbuga nkoranyambaga, atanga inama ko mbere yo gusakaza amakuru ayariyo yose,byazajya bikoranwa ubushishozi.

Yagize ati “ Byampaye isomo ku buryo icyo nabwira abandi banyarwanda muri rusange  ntabwo amakuru yose aba ari ku mbuga nkoranyambaga aba ari ukuri. Ntitugomba gufata amakuru yose nk’ukuri tugomba kubanza kugira ubushishozi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa SSP Hirally SENGABO, avuga ko n’ubwo bafashwa gukora ibizamini, ibyiza bakwirinda ibyaha byabajyana mu magereza.

 Ati “Ubundi twamwifashishaga nk’umwarimu ariko kubera ko yafunzwe atarakora ikizamini cya Leta ni amahirwe, twashatse kugira ngo tumufashe noneho akore ikizamini cya Leta noneho anigishe anabyemerewe neza ijana ku ijana,”

“Ubutumwa natanga icya mbere ni ukwirinda icyaha kuko n’ubwo hano tubafasha bagakora ikizamini ndetse tukanabona banatsinda ariko ntabwo dukwiye kubona abantu bakora icyaha baza gufungwa kugira ngo bazigire hano. Bakwiye kwigira hanze bakanakorera hanze.”

Josue ASHIMWE wahawe amahirwe yo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’uburezi, yahamwe n’icyaha cyo gusebya umukuru w’Igihugu, ahanwa n’ingingo ya 236, iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi, kuri iki gihano akaba asigaje imyaka igera muri ine.

Issa  KWIGIRA