Karemera yasimbuye Nyakwigendera Logan Ndahiro mu nteko

Komisiyo y’amatora yatangaje ko Karemera Emmanuel yasimbuye Rtd Capt Ndahiro Logan, witabye Imana, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Rtd Capt Ndahiro Logan umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, akaba yari asigaye ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi kuwa 31 Ukwakira 2019.

Komisiyo y’amatora yagize iti “Komisiyo y’amatora iramenyesha abanyarwanda ko Bwana Karemera Emmanuel No42 ari na we ukurikira ku rutonde ntakuka rw’abari abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe na wo mu matora yabaye muri Nzeri 2018, ari we uzasimbura Nyakubahwa Ndahiro Logan”.

Ingingo ya 78 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryahinduwe mu 2015, ivuga ku isimburwa ry’Umudepite. Ivuga ko Umudepite uvuye mu mwanya nk’uko biteganywa mu ngingo ya 77 y’iri tegeko Nshinga, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.

Ingingo ya 94 y’Itegeko Ngenga rigenga amatora ivuga ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe (1).

Icyakora, iyo hari impamvu zituma ibikubiye mu gika kibanziriza iki bitubahirizwa, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki ryandikira Komisiyo risobanura iyo impamvu mu gihe kitarenze iminsi itanu (5).

Iyo, ku mpamvu iyo ariyo yose, Umudepite watorewe ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu murimo we w’ubudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite abimenyesha Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) kugira ngo itangaze amazina y’Umudepite usimbura.

Komisiyo igomba kuba yatangarije Abanyarwanda amazina y’Umudepite mushya mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite abiyimenyeshereje.

Iyo ari umutwe wa politiki washeshwe, umwe cyangwa benshi mu Badepite beguye kandi nta musimbura uri ku ilisiti, hakoreshwa andi matora yo gusimbura Abadepite batari mu myanya yabo mu gihe kitarenze iminsi mirongo cyenda (90).

Iyo bigenze bityo, buri mutwe wa politiki cyangwa abakandida bigenga bashobora gutanga kandidatire kuri uwo mwanya mu buryo busanzwe buteganyijwe igihe iyo myanya ipiganirwa.