Nyamasheke: Ufite ubumuga bwo kutabona ngo yijejwe ubufasha arategereza araheba

Tabaro Vedaste w’imyaka 73 wo mu murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yijejwe ubufasha bwo kujya kwivuza no kumufasha mu bucyene afite arategereza araheba.

Tabaro atuye mu nzu igenda isenyuka buhoro buhoro kubera uburyo yubatsemo mu mudugudu wa Mutusa mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano.

Afite ubumuga bwo kutabona ariko ngo yagiye abwirwa n’abayobozi batandukanye ko bagiye kumufasha kwivuza kuko ibitaro bya Kibogora byamwohereje kwivuriza ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga.

Kugeza n’ubu ntabwo arahabwa ubufasha ahubwo buri muyobozi ahora amusaba icyemezo cya taransiferi (transfer) ariko agategereza ubufasha agaheba.

Tabaro ati“Hanyuma barambwira  ngo nsubire i Kibogora, nsubiyeyo barambwira ngo icyatumye iryo babaze ritabona iri n’iryo ryaryishe kuko harimo ishaza. Uyu mugabo uncumbikiye aha yemera ko ari we uzanjyana ku giti cye ariko abonye ikingeza I Kabgayi. Abayobozi birirwa bantuma taransiferi, na Meya iyo yantumye dore n’ayo ndayifite ko ari we wari wanyihereje i Kabgayi ntiriwe mvunika, sinamuzaniye impapuro bampaye i Kabgayi, bakazishyiraho gusa, uriya mugabo yampoye iki? Abayoboyozi bafite icyo bakora bagikore.”

Umwe mu baturanyi be nawe yemeza ko uyu musaza ufite umugore w’imyaka 55 n’abana batatu abayeho nabi agasaba ko ubuyobozi bwakwihutira kumufasha.

Yagize ati “ Ni umukene, yaje atagira kirengera, ni umuntu ufite abana utagira icyo kurya, wabonye ko bashobora kuba bafite ikibazo k’ingwingira k’uburyo bugaragara. Uretse Leta yamufasha araho gutyo afite ubumuga bwo kutabona, umugore we ntashobosha kucira inshuro abana.”

Uumunyamabanga Nshingwabikorwa w’aAgateganyo w’Umurenge wa Kagano ari nawe ushinzwe Irangamimerere muri uyu murenge Odette Mukamugema,  avuga ko iki kibazo cy’uyu musaza bakimenye ndetse bagishyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ariko bakaba bagiye kubaza aho kigeze.

Ati “ Ku rwego rw’Umurenge tubimenye vuba, aho tubimenyeye twaramusuye twamukoreye n’ubuvugizi ku Karere, igisigaye ni ugukurikirana  tukamenya aho bigeze abe yabona ayo mafaranga twamusabiye kugira ngo abashe kwivuza.”

Uyu musaza Tabaro vedaste ni umwe mu batishoboye benshi babarirwa mu Karere ka Nyamasheke ari nako kaza ku mwanya wa mbere mu turere tw’u Rwanda mu kugira abakene benshi.

Ubuyobozi bugiye biguru ntege mu kurwanya ubu bukene bishobora gutuma aka Karere gakomeza kwiharira uyu mwanya.

Sitio NDOLI