Perezida Kagame yavuze ku itegeko rishya rigenga umusoro ku mitungo itimukanwa

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME asanga uburyo bwo gushyiraho imisoro ku mitungo itimukanwa bukwiye kwiganwa ubushishozi kugira ngo hatabaho gukabya.

Umukuru w’igihugu yavuze kuri iyo ngingo mu gihe kuri ubu zimwe mu ngingo zigize itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu bikomeje kugibwaho impaka n’inzego zitandukanye.

Urukiko rw’ikirenga kuri ubu rwatangiye kuburanisha ikirego gisaba ko zimwe mu ngingo z’iryo tegeko zateshwa agaciro.

Tariki 11 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka Umunyamategeko Edouard MURANGWA yagaragaye mu rukiko rw’ikirenga mu kirego yasabagamo ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, ziteshwa agaciro kuko zihabanye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Ingingo ya 16, iya 17, iya 19 n’iya 20 z’iryo tegeko uyu munyamategeko avuga ko zihabanye n’ingingo ya 15, iya 16, iya 34 n’iya 35 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Me Murangwa ati “Twaregeye nanone ingingo ya 16 n’iya 17 y’iryo tegeko aho rivunga ngo abanyenganda, inzu z’ubucuruzi n’inzu zo guturamo basoreshwa bitandukanye aho abanyenganda basora make, inzu z’ubucuruzi zigasora make nanone ,ahubwo ugasanga inzu zo guturamo nizo zisora menshi, mu miterere y’isoresha ntabwo byumvikana.”

Imyanzuro kuri urwo rubanza rwagaragayemo inshuti z’urukiko zashyigikiye ku bwinshi umunyamategeko urukiko rw’ikirenga ruzayitangaza tariki 29 Ugushyingo uyu mwaka.

Uru rubanza ni kimwe mu bimenyetso bisa n’ibihagarariye ibitekerezo  byagaragajwe nk’ibitemeranywa n’iryo tegeko rishya.

Kuba umusoro ku nyubako zikorerwamo ubucuruzi uri hasi ugereranije n’inyubako zituwemo, no kuba umusoro ku kibanza kidakoreshwa wiyongeraho 100%.

 Ni ingingo abaturage nabo bibaza imiterere yazo.

Inzu ituwemo njye numva yasoreshwa make kurenza icururizwamo kuko icururizwamo ni bizinesi (Business). iIyo bizinesi rero igomba gusorerwa.” Umwe mu baturage bo mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Uburyo zimwe mu ngingo zigize itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu ziteye, binatuma imwe mu miryango irwanya akarengane ivuga ko iryo tegeko ryirengagije uburenganzira bwa muntu.

Madamu Immaculee INGABIRE ayobora Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, akaba yari inshuti y’urukiko ari ku ruhande rw’umunyamategeko waregeye ko zimwe mu ngingo z’iryo tegeko zateshwa agaciro.

Ati “Ni ukuvuga ngo uburenganzira bwa muntu muri rusange ndetse na Politiki zimwe z’igihugu nk’izo kuvuga ko buri munyarwanda agira aho atura byose usanga iri tegeko ryarabyirengagije.”

Ku nshuro ya mbere kuva iri tegeko ryakurura impaka umukuru w’igihugu yagize nawe icyo abivugaho.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 8 Ugishyingo 2019, Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo atari we wagena ibishyirwaho cyangwa ibivanwaho, yasabye ko icyakorwa cyose habaho gushyira mu gaciro hirindwa gukabya uko ari ko kose.

Aragira ati “Mu buryo bwo kubishyiraho abantu nyine bakwiye gushyira mu gaciro, ukareba ntukabye, gukabya ni ukuhe? Kudakabya ni ukuhe? Ese ni 800 ese ni 600. Ibyo ni ibintu abantu baganira, ntabwo ari njye wavuga ngo nimushyireho ibi, cyangwa nimuvaneho ibi.”

Mbere y’uko Urukiko rw’Ikirenga  rugaragaza imyanzuro ku kirego rwaregewe ku ngingo z’iri tegeko, abenshi  barakibaza koko niba umusoro washyizweho uhuye n’ubushobozi bw’umusoreshwa.

Abibaza ibi babishingira kukuba nta nyungu Igihugu cyakura mu gushyiraho umusoro udahwanye n’ubushobozi bw’uwusabwa uwo musoro.

Tito DUSABIREMA