Ishyirahamwe ry’abarwanya ubutegetsi muri Uganda ‘People’s Government’ ryakusanyije imikono igamije guhamagarira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC gukurikirana Perezida Yoweli Kaguta Museveni ku byaha byibasiye inyoko muntu.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko mubandikaga muri iri shyirahamwe izi nyandiko harimo n’umukuru waryo Col Dr. Kiiza Besigye usanzwe arwanya ubutegetsi.
Mu bandi bategetsi bashyize hamwe imikono n’abandi harimo na Elias Lukwago visi perezida waryo usanzwe ategeka Kampala.
Bwana Museveni arashinjwa ibyaha binyuranye birimo n’ubwicanyi bwakozwe n’abasirikare be ndetse no guhutaza gukomeye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Umuvugizi wungirije w’ubutegetsi bwa Uganda Shaban Bantariza yannyeze aba bayoboke barangajwe imbere na Dr. Kiiza Besigye avuga ko ari imburamukoro kuko umuntu ku giti cye ataregera Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Yavuze ko ngo basheze ko bazarega buri wese ukomeye mu butegetsi uhereye kuri Gen. Kayihura, Museveni n’abandi muri uru rukiko ndetse abibutsa ko ntawe ubakoma imbere ati “Inzira ni umuhanda nababwira iki.”