Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rweretse abadepite ko hari ikibazo mu nzego z’ibanze mu guteza imbere abaturage kuko n’amafaranga bagenewe akiri kuri amwe mu makonti.
Aya mafaranga asaga miyali ebyiri yagaragajwe muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yasanzwe ku makonte y’imirenge SACCO adakoreshejwe, aya mamiliyari yagombaga gufasha muri gahunda ya Girinka, Ubudehe, VUP n’Ubwisungane mu kwivuza.
Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwamurikiraga Inteko Ishingamategeko imitwe yombi Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019, abadepite barimo Bakundukize Christine na Nyirahirwa Veneranda, bagaraje kutishimira imikorere yo kudatanga amafaranga mu baturage mu gihe baba bayakeneye.
Depite Bakundukize Christine aragira ati “ Niba hagaragara miliyari ebyiri zirenga, ese ubundi inguzanyo yari iteganijwe yanganaga ite kugira ngo tubashe kujanisha, kugira ngo tumenye niba ijanisha riri hasi cyangwa se niba riri hejuru, tunamenye n’impamvu aya mafaranga adatangwa akaguma kuri konte kandi ubundi yari ateganijwe guhabwa abantu”.
Depite Nyirahirwa Veneranda we aragira ati “ Ntabwo abaturage bagira imibereho myiza, cyangwa se imitangire ya serivisi igende neza mu gihe niba amafaranga agenewe abatishoboye ashobora kuguma ku makonti igihe kirekire, kandi inzego zakagombye kuba zibibaza ariko reka nizere ko iyi raporo igihe guhwitura inzego bireba.”
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bwagaragaje ko ibi byose bituruka ku mitangire mibi ya serivise, aho ngo mu bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakoresha ikimenyane mu gutanga aya mafaranga ahandi bagasiganira kuyasohora.
Umuyobozi mukuru w’uru rwego Dr Usta Kayitesi yashyize mu majwi Njyanama kutubahiriza akazi kayo ngo ishyire mu bikorwa ibyo abaturage baba barayitoreye.
Aragira ati “Usanga mu by’ukuri ikibazo gikomeye kirimo cyubakire ku mitangire mibi ya serivisi, uburyo abagenerwabikorwa babona, uburyo ibikorwa byihutishwa kugira ngo bibagereho, iyi urebye muri rusange si uko ingamba zo guhindura ubuzima zidahari ariko izo ngamba uburyo zishyirwa mu bikorwa, imyifatire y’abayobozi, n’ikimenyane kinshi berekana ko imyifatire y’abayobozi, ikibazo kinini gikomeye ni imikorere y’izo nzego, icya Njyanama cyagaragaraye hari ubwo njyanama itarabasha kunoza umurimo wayo na nyuma yo gutorwa.”
“N’iyo ikoze cyane hari ubwo idasubira inyuma ngo abaturage bamenye ko bahagarariwe na njyanama. mu byukuri njyanama iba ikora mu nyungu zayo”.
Iyi Raporo igaragaza ko muri gahunda yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu mwaka wa 2018-2019 yasubiye inyuma kuko yamanutseho 7.3.
Muri rusange igipimo cy’imiyoborero mu Rwanda kigaragazwa nk’ikiri hejuru ya 70%, ariko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage nibyo biri inyuma na 64.62%.
Yanditswe na Ntambara Garleon