Airtel yamuritse uburyo bwitwa Tera stori bwo guhamagara indi mirongo ku giciro gito

Ubuyobozi bw’ikompanyi y’itumanaho Airtel Rwanda buratangaza ko bwashyize ahagaragara uburyo bushya bwo guhamagara buzorohereza abakiriya bayo guhamagara indi mirongo y’itumanaho.

Tera stori ni uburyo bwashyizwe ahagaragara n’ikompanyi y’itumanaho ya Airtel Rwanda bufasha abakiriya bayo guhamagara indi mirongo y’itumanaho ku giciro gito.

Umuyobozi w’iyi kompanyi Amit chawla avuga ko impamvu bafashe uyu mwanzuro wo gutangiza ubu buryo bushya ari ukugira ngo babashe guhendukirwa no guhamagara igihe kirekire.

Aragira ati “Igitekerezo ni uko abasanzwe ari abakiriya bacu n’abandi babishaka bakungukira kuri ubu buryo, ubu ntabwo bafite kwita ku ngano y’amafaranga mu gihe bari guhamagara kuko bihendutse, niyo mpamvu ubu buryo bwitwa  tera stori.”

Ubuyobozi bwa Airtel bugaragaza ko bakiriya bayo bazajya bagura ipaki y’imonota bagendeye ku bushobozi bwabo.

Umukozi muri iyi kompanyi ushinzwe ibijyanye no guhamagara Grace SABUWEZA avuga ko kuri buri paki y’Iminota hazaba hariho n’iyo guhamagara indi mirongo.

Aragita ati “Dufite amapaki atatu muri Tera stori, ipaki ya mbere y’amafaranga Magana atatu (300 frw) iyi paki imara iminsi ibiri. Ipaki ya kabiri y’amafaranga igihumbi (1000) iguha iminota magana arindwi n’indi yo guhamagaza indi mirongo ikaba imara icyumweru, tukagiramo n’ipaki y’ukwezi iguha iminota ibihumbi bitatu na magana abiri ikagura amafaranga ibihumbi bitatu na Magana atanu. Murumva ko rero ko twazanye ipaki buri muntu wese agomba kwibonamo.”

Airtel ni ikompanyi mpuzamahanga ikorera mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika, yiganje muri Afurika y’iburasirazuba, Afurika yo hagati no mu Burengerazuba bw’ayo.

Mu Rwanda ihafite abakiriya basaga miliyoni 4.5.

NTAMBARA Garleon