Arsene Wenger yagarutse muri Ruhago

Uwahoze atoza ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza, Arsene Wenger ku myaka 70 yagarutse mu mupira w’amaguru nk’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’.

Hari hashize igihe hamenyekanye amakuru y’uko uyu mufaransa w’imyaka 70 ashobora kugaruka mu mupira w’amaguru, abenshi bakomezaga kwibaza ikipe azaba atoza gusa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, nibwo FIFA yakuye urujijo ku hazaza k’uyu mugabo imwemeza nk’ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Andi makuru yakomezaga avuga ko uyu Wenger yashoboraga kugirwa umutoza wa Bayern Munich yo mu Budage nyuma y’aho iyi kipe itandukaniye na Niko Kovac, abenshi bavugaga ibi babishingiye ku kuba Wenger ubwe yarivugiye ko ashaka kugaruka mu mupira w’amaguru mu gihe gishize.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano zikomeye Wenger yagize ati “Nitaye cyane kuri izi nshingano nshyashya mpawe kandi ndabyishimiye.”

Inshingano nshya Wenger yahawe zirimo guteza imbere umupira w’amaguru mu rwego rw’abagabo ndetse n’abagore, akongeraho no kwita ku iterambere ry’ibya tekiniki muri siporo.

Arsene Wenger yari yatandukanye na Arsenal  muri Gicurasi umwaka ushize nyuma y’imyaka 23 yari ayimazemo nk’umutoza mukuru, uyu akaba yarayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League na birindwi bya FA Cup.

Peter UWIRINGIYIMANA