Jeannette Kagame asanga hakwiye gukurwaho inzitizi zibuza uburinganire kugerwaho

Jeannette KAGAME yagaragaje ko hakwiye gukurwaho inzitizi zibuza uburinganire kugerwaho. Yabigejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga isuzuma ibyagezweho mu myaka 25  bijyanye  n’iterambere ry’abaturage (ICPD25) ikaba yibanda ku myororokere, uburinganire n’ibyateza imbere umugore by’umwihariko iri kubera i Nairobi muri Kenya.

Imyanzuro y’iyi nama yari iyobowe ahanini n’abagore batanze abandi kugera mu bushorishori mu buyobozi ku Isi, yafatiwe i Cairo mu Misiri mu mwaka wa 1994.

Madame Jeannette KAGAME na we uri mu bitabiriye iyi nama, yatanze ibisubizo byafasha abagore n’abakobwa kuva mu bwigunge bakagera mu myanya iyobora Isi nka basaza babo.

Umwanzuro w’ijambo yagejeje ku mbaga y’abantu 6,000 bitabiriye iyo nama, Madame Jeannette Kagame yagize ati “Mureke dukureho inzitizi zibuza kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye nyabwo, tureba iby’ingenzi bishoboka byafasha umugore kwigeza ku bigezweho.”

Yasobanuye ko icyakorwa ari uguca ubukene, ubujiji no kutigirira icyizere byibasiye igice kinini cy’abagore n’abakobwa ku isi, ndetse no kwifashisha abagabo bumva akamaro ko gufatanya n’abagore mu iterambere.

Madame Jeannette KAGAME agira ati “Niba tugomba kugera ku kuboneza urubyaro neza, niba tugomba kurandura burundu impfu mu gihe cyo kubyara, ndetse no guca burundu ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa birimo gukurwaho imyanya ndangagitsina.”

Avuga ko mu by’ibanze bikenewe cyane ari uko ibihugu byakwicara hamwe bikanoza gahunda zunganira abagore mu buryo bw’amikoro yatuma bose bagerwaho na serivisi z’ubuzima.

Akomeza asobanura ko guceceka mu gihe umugore cyangwa umukobwa yakorewe ihohoterwa ari ugutiza umurindi umuco wo kudahana, bikaba bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze no gusenyuka k’umuryango.

Madame Jeannette Kagame akomeza asaba ibihugu bihagarariwe muri iyo nama, kuyivanamo ibitekerezo byafasha kubaka ubuyobozi, inzego n’ubushobozi bikomeye mu gushyira umugore mu mirimo no mu myanya ifata ibyemezo.

Mu mibare yatangajwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta afungura iyo nama y’iminsi itatu kuva 12-14/11/2019, yavuze ko umugore umwe muri batanu ku isi agihura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ko abagore n’abakobwa 800 bapfa buri munsi babyara.

Avuga kandi ko abana b’abakobwa bangana na miliyoni enye ku Isi bacibwa imwe mu myanya ndangabitsina yabo buri mwaka.

Iyi nama kandi yagaragarijwemo imibare y’ abana b’abakobwa barenga ibihumbi 33 bahatirwa gushyingirwa buri munsi, n’abagore miliyoni 232 ku Isi yose bifuza kuboneza urubyaro ariko bakaba badakoresha uburyo bugezweho.