Komisiyo y’inteko yagaye imikorere n’imicungire mibi y’abakozi bihombya Leta

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza yasabye ibisobanuro Komisiyo Ishinzwe  Abakozi ba Leta ku makosa akomeje gukorwa mu micungire y’abakozi bikagusha Leta mu gihombo.

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yatanzeho ibisobanuro imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza ni iy’umwaka wa 2018/19 ni raporo Abadepite basanzemo  amakosa ashingiye ku micungire mibi y’abakozi ba Leta yiganjemo kubirukana binyuranije n’amategeko, kubashyira mu myanya nabyo binyuranije n’amaategeko cyangwa kutabaha ibyo Leta ibagomba kandi amategeko abibagenera.

Bamwe mu Badepite bibajije impamvu ayo makosa abagaruka imbere nta kiyakorwaho.

Umwe mu Badepite  bagize komisiyo y’imibereho myiza Barthelemy KALINIJABO yagize ati “Ariko se iyo bahanwe bigenda bite? Murabikurikirana mukandika mukaba murangije akanyu? Kuko ikiba cyizakurikiraho ni uko abantu babifata nk’ibintu bisanzwe, niba umuntu akora ikosa ntahanwe ejo akongera ntahanwe icyo gihe aba yamaze kwishyira hejuru y’amategeko.”

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yahishuriye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza ko hari abayobozi mu nzego za Leta  bakingira ikibaba abo bayobora mu rwego rwo gukwepa imanza, amakosa agakorwa nkana.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA arasobanura ibi yifashishije ingero.

Ati “Sinatinya kubivuga kuko iyo umuyobozi w’Akarere abwiye uw’Intara ati mvuganira muri Komisiyo, guverineri akabwira undi gutyo, bakanavuga ngo rwose reka aba bakozi bagume muri iyi myanya n’ubwo byakozwe nabi ariko bye kuzadutwara mu nkiko.”

Iyi Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatakambiye Abadepite ngo bayifashe, dore ko bayokeje igitutu bayisaba kugira icyo ikora ku bakora amakosa ashora Leta mu bihombo.

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta nayo igaragaza ko nta bushobozi bwo guhana ifite ahubwo isabira ibihano, kandi n’inama itanga kuhagaragaye amakosa hakaba hari abayozi zica mu gutwi kumwe zigahingukira mu kundi.

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwaa wa Komisiyo Ishinze Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA yabwiye itangazamakuru rya Flash ko bagiye guhindura uburyo bwo gusabira ibihano abagaragayeho amakosa.

Aragira ati “Inama twagiriwe kandi natwe twumva ari yo ni uko noneho igihe urwo rwego rudahannye haba hari urundi rwego rurukuriye, urwo rwego rurukuriye rukwiye kumenyeshwa rugakurikiranwa uwakoze amakosa utarahanwa.”

Raporo ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18, amakosa y’imicungire idahwitse y’abakozi ba Leta yashoye Leta mu gihombo cya Miliyoni 520 z’amafarangaa y’u Rwanda.

Muri uwo mwaka Leta yo ikaba yaragaruje Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 gusa, iyo komisiyo igaragazaa ko amafaranga menshi Leta yahombye yagendeye mu kwishyura indishyi z’imanza yatsinzwe.

Tito DUSABIREMA