SORAS yaguzwe n’ikigo cy’ubwishingizi gikomeye ku Isi

Isosiyete y’ubwishingizi SORAS yahinduye izina iba SANLAM hagamijwe kurushaho kwagura ibikorwa byayo bituma ihangana ku ruhando mpumazahanga.

SANLAM isanzwe ari ikigo cy’ubwishingizi cyo muri Afurika y’Epfo kikaba cyaraguze imigabane yose ya SORAS.

SORAS ihinduye izina nyuma y’imyaka 34 ikorera mu Rwanda.

Gufata izina rya SANLAM bije nyuma yaho muri 2016 ikigo cy’ubwishingizi cya SANLAM cyo muri Afurika y’Epfo kiguze imigabane yose yo muri SORAS.

Ubuyobozi bw’icyari SORAS bwabwiye itangazamakuru ko hari inyungu nyinshi ziri mu kuba SORAS yaraguzwe na SANLAM.

 Ubu ngo abakiriya b’icyari SORAS bashobora kubona servisi mu bindi bihugu 34 SANLAM ikoreramo nk’uko byasobanuwe na Jean Chrisostome HODARI wayoboraga SORAS VIE yahindutse SANLAM VIE.

Ati “Abakiriya bazagumya kubona amaporoduwi arenze ayo baguraga, reka mbahe urugero kuva SanLam yaza muri Soras vie yabaye SanLam vie ducuruza ubwishingizi abandi badafite mujya mwumva ubwshingizi ubwo bita ngobokamuryango, dufite ubwishingizi buteye neza cyane bwo gushyingura,  tuvuze nk’ubwishingizi bw’ubuzima nushaka kubugura uzajya ubugura wivuze mu bihugu byose SanLam ikoreramo.”

Ubuyobozi bwa SANLAM buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kugura  imigabane yose ya SORAS kuko ngo mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha  SANLAM, Sydney Mbhele yijeje abaturarwanda kuzabona serivisi nziza z’ubwishingizi.

Ati “Twitwaye neza ku yandi masoko, yaba muri Kenya, yaba muri Tanzaniya, yaba  muri Mozambique, no muri Afurika y’Epfo. N’aha rero tuzakora neza cyane kuko turi mu bigo bya mbere Ku Isi bikora neza.”

SANLAM imaze imyaka ijana itanga servisi z’ubwuhingizi mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Muri 2014 nibwo yageze mu Rwanda, 2016 yaguze imigane yose ya  SORAS.

Daniel HAKIZIMANA