Col Dr. Kiiza Besigye yasabye abagande bose ndetse n’abarwanashyaka ba NRM riri ku butegetsi bakifatanya gukusanya imikono igera kuri miliyoni ebyiri bakageza Perezida Museveni mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Dr. Kiiza Besigye ukuriye ishyirahamwe ry’abarwanya Museveni rizwi nka ‘People’s Government’ yasabye ko abarwanashyaka ba NRM ishyaka riri ku butegetsi ufite amakuru n’ibimenyetso by’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu kuza kwifatanya n’abandi.
Uyu munyapolitiki avuga ko impamvu abayoboke ba NRM bakwiye kwifatanya n’abandi basaba ko Museveni akubitwa intahe mu gahanga, ngo ubu ikibazo niwe si ishyaka.
Kwiyandikisha usinyira ko bwana Museveni agomba kugezwa I La Haye bisaba ko uba uri umwenegihugu w’umutima ufite indangamuntu cyangwa se uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga nk’uko Besigye abisobanura.