Uganda irigiza nkana isaba amazina y’abanyarwanda ifunze-Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akaba ashinzwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier NDUHUNGIREHE avuga ko iyo Uganda isaba u Rwanda urutonde rw’Abanyarwanda ishinjwa kuba ifunze iba yigiza nkana.

Mu kiganiro n’Umuseke Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe ku byanditse na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko ubutegetsi bw’i Kampala busaba u Rwanda kuyiha urutonde rw’abo ruvuga ko ifunze, asubiza ko ‘utafunga umuntu ngo nurangiza uvuge ko utazi uwo ari we.’

Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda kitwa ChimpReports cyanditse ko hari ibyo ubutegetsi bwa Kampala bwasabye u Rwanda ariko bitarakorwa.

Hari ahanditse hati: “ …Uganda yasabye u Rwanda kuyiha urutonde rw’abantu ruvuga ko ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu nama yahuje abahagarariye ibihugu byombi muri iki kibazo yabereye i Kigali, Uganda yavuyeyo idahawe urwo rutonde. Ntabwo rwari ruri mu nyandiko yahawe nyuma y’inama.  

U Rwanda rwijeje ko ruzoherereza Uganda urwo rutonde kugira ngo rusuzumwe n’inzego za Uganda, kugeza kuri uyu wa Kabiri (12 Ugushyingo 2019), urutonde ntiruragera ku nzego za Uganda…”

Kuri Minisitiri Olivier NDUHUNGIREHE asanga ibyo Uganda isaba u Rwanda ibikora nkana kuko itayobewe ko ‘hari Abanyarwanda ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.’

Ati: “Iyo ufungiye abantu iwawe, uba ukeneye ko hari uguha lisiti yabo ngo umenye abo ari bo maze ubafungure?”

Avuga ko Uganda ari yo izi abo ifunze bityo ko ari yo yagombye kubafungura itiriwe yaka urutonde.

Ngo nta kuntu wafunga abantu hanyuma ukemeza ko utazi amazina yabo n’ibindi bibaranga.

Abajijwe uko bizagenda buri ruhande niruguma ku cyo ruhagazeho (u Rwanda rugasaba ko abantu barwo barekurwa, Uganda na yo ikarusaba kuyiha urutonde rw’abo bantu), Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ‘afite ikizere ko ibintu bizagenda neza.’

Ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha taliki 18 Ugushyingo 2019 hateganyijwe inama ya kabiri izahuza u Rwanda na Uganda hamwe n’ibihugu byo mu Karere kugira ngo hasuzumwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda rigeze.

Mu kiganiro giheruka guhuza Perezida Paul Kagame n’itangazamukuru tariki 8 Ugushyingo 2019, yabajijwe uko umubano w’u Rwanda na Uganda uhagaze, avuga ko hakiri byinshi bitarajya mu buryo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu nama yabereye i Kigali tariki 16 Nzeri 2019 igahuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda hari byinshi byaganiriwemo ariko ngo inama ya kabiri yagombaga kubera muri Uganda tariki 16 Ukwakira 2019 nk’uko byari byari byemejwe n’impande zombi ngo ntiyabaye ku mpamvu u Rwanda rutamenye.

Kagame yagize ati “Impamvu z’uko inama itabaye muri Uganda simbizi, ariko nzi ko itabaye. Yagombaga kuba tariki 16 Ukwakira, yimurirwa ku ya 13 Ugushyingo ariko nta butumire twabonye, nabwo icyo bivuze simbizi, nyuma batubwiye ko inama izaba ku wa 18 Ugushyingo 2019, ishobora no kubata, tuzabyubaha, ariko iriya nama yari gukemura ibibazo byinshi tuvuga bimaze igihe.”

Perezida Kagame avuga ko hari ikibazo cy’abahungabanya u Rwanda bakorera muri Uganda, ariko Uganda ikabihakana, nyamara ngo abafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda bo barabihamya.

Uganda ishinjwa gufunga Abanyarwanda ku mpamvu zihora zihindagurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu impamvu Uganda ivuga ko ifunze Abanyarwanda ari iy’uko babayo nta byangombwa bafite, mbere ho yavugaga ko ibafunga kubera ko ari intasi z’u Rwanda.