Mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hagiye kubera umuhango w’irahira ry’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda no mu Ngabo z’u Rwanda baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Abayobozi bagiye kurahira ni:
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije;
Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu;
Aurore Munyangaju Mimosa, Minisitiri wa Siporo.
Hari kandi
Ignatienne Nyirarukundo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;
Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Hararahira kandi
Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Fred Ibingira, Umugaba Mukuru ushinzwe inkeragurabara;
Lt Gen. Jacques Musemakweli, Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda;
Maj Gen Innocent Kabandana, Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.