Icyizere cyo gutsinda Mozambique ni cyose ku Mavubi arota gukina CAN ku nshuro ya 2

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ifite urugamba rutoroshye rwo gutsinda Mozambique ngo itere intambwe igana muri CAN ya 2021 izabera muri Cameroon, gusa kuri ubu ngo icyizere ni cyose nk’uko kapiteni wayo Haruna Niyonzima yabibwiye itangazamakuru.

Iyi kipe yageze muri Mozambique kuwa Mbere tariki 11 Ugushyingo, aho yitegura umukino wa mbere mu itsinda rya gatandatu ibarizwamo hamwe na Cameroon, Cape Verde na Mozambique, bahatanira itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka wa 2021.

Umukino wa mbere muri iri tsinda u Rwanda rurawukina kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za Kigali(18h00), ubwo Mozambique iri mu rugo iraba yarwakiriye mukino w’amateka, ukaba uwa mbere kuri aya makipe yombi mu itsinda ahuriyemo.

Ku ruhande rw’Amavubi intero n’imwe haba ku bakinnyi ndetse n’abatoza bayo, ariyo gutsinda Mozambique cyangwa kunganya nayo nk’uko Haruna Niyonzima yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ugushyingo, mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umukino.

Haruna yagize ati “Icyo navuga ni uko uyu mukino tugiye gukina utoroshye, kuko ku mpande zombi ni umukino wa mbere, murabizi rero ko umukino wa mbere uba utoroshye ariko dufite intego twazanye. Intego twazanye twaje tuje gushaka amanota atatu ariko twayabura tugatahana byibuze inota rimwe kuko mu ntego twe dufite ntabwo gutsindwa birimo.” 

U Rwanda rurakina uyu mukino na Mozambique rusabwa kuwutsinda mu gihe kuri iki  Cyumweru tariki 17 ugushyingo ruzaba rwakiriye Cameroon i Kigali mu mukino wa kabiri wo mu itsinda ruherereyemo.

UWIRINGIYIMANA Peter