Hari abo igihugu kitazorohera na gato-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko u Rwanda rugiye kuzamura ikiguzi ku muntu uwari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kane ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya aherutse guha inshingano.

Muri abo bayobozi harimo Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo bashya.

General Patrick Nyamvumba yarahiriye inshingano nshya zo kuyobora Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yari yarakuwe muri Minisiteri zibarizwa mu Rwanda, ni inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu avuye ku kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo; umwanya yari ariho kuva mu mwaka wa 2013.

General Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, na we yarahiriye kuzuza inshingano, akurikiwe n’abandi bayobozi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bw’ingabo barimo Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwungirije n’umugenzuzi w’igisirikare cy’u Rwanda.

Nyuma yo kwakira indahiro, Uumukuru w’Igihugu yahishuye ko u Rwanda rugiye kuzamura ikiguzi cyagenda ku muntu wese ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati “Tugiye kongera ikiguzi ku ruhande rw’umuntu uwari we wese ushaka guhungabanya umutekano wacu, ikiguzi kigiye kujya hejuru yaba ubushozi tugiye kongera muri ibyo, kugira ngo twizere neza ko dufite buri kimwe cyose cyakenerwa, kugira ngo tube dufite umutekano n’ituze by’igihugu cyacu, by’abaturage bacu n’iterambere ryacu.”

Umukuru w’Igihugu kandi yaburiye abihisha inyuma ya politike, demokarasi no kwigenga bavuga ko bidahari mu gihugu, nyamara ngo ari zo  nshingano z’ibanze z’abayobozi b’igihugu. N’ubwo Perezida Kagame ntawe yavuze mu mazina, yabagaragaje nk’abaterwa ingabo mu bitugu bakanashimagizwa n’abari hanze y’igihugu. Bene abo, Umukuru w’Igihugu yanabahishuriye ko igihugu kitazaborohera na gato.

Ati “Ndashaka kwihanangiriza abantu bamwe bari muri twe bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye.Bihisha inyuma ya politike,demokarasi, ubwigenge cyangwa ikindi natwe dushaka. Ni inshingano zacu guhamya ko hari demokarasi, hari amahoro, hari ubwigenge, hari buri kimwe mu gihugu cyacu.”

“ Mbere na mbere ni twe dufite izo nshingano twebwe twebwe…Njye na we. Rero ku bantu bihisha inyuma y’ibyo bidafite akamaro, yewe bakaba bashyigikiwe, banashimagizwa n’abantu bari hanze, baturutse hanze bakaryoherwa, baka…muraza kutubona.”

Uretse abayobozi mu nzego z’umutekano barahiriye inshingano nshya, Umukuru w’Igihugu yanakiriye indahiro z’abaminisiiri n’abanyamabanga ba leta muri za minisiteri.

Abo ni Jeanne d’Arc  Mujawamariya  wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo, Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick
General Patrick Nyamvuba arihirira inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,General Fred Ibingira
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju 
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ignatienne Nyirarukundo 
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

Tito DUSABIREMA