Gasogi United ni umwana wavukanye amagambo menshi tuzayamumaramo-Sadate

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yifatiye ku gahanga Gasogi United ya KNC ayita umwana wavukanye amagambo menshi mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports na Gasogi zihurire mu mukino wa gicuti.

Ibi perezida wa Rayon Sports yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umunsi mukuru wa rayon Sports ‘Rayon Sports day’ cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo, aha yagereranyije Gasogi n’umwana w’uruhinja rukivuka ariko rukaba rwaravukanye amagambo menshi.

Sadate yagize ati “Kuri uriya munsi ruzambikana, umwana azaba ari gukina n’umubyeyi; Gasogi ikina na Rayon Sports. Nk’uko mubizi rero Gasogi ni umwana ukivuka tuzaba turi kumwakira ariko tunamuha amasomo menshi, amasomo ya ruhago, amasomo y’uburyo ruhago ibayeho. Twumvise ko umwana yavutse ariko yavukanye amagambo menshi, afite amagambo menshi. Ni ibitangaza! Ubanza ari  bya bihe by’imperuka aho umwana avuka avuga. Ayo magambo menshi rero tuzayamuramo.”

KNC wari muri icyo kiganiro na we yanze kuripfana amubwira ko Gasogi United ari ikipe imeze nk’umucunguzi w’umupira w’u Rwanda.

Ati “Ni ukuvuga ngo ubundi Yesu yaravutse ntibabimenya, mushobora kuba mwaramenye Rayon Sports kugira ngo ibategurire kumenya Gasogi, icyo ndashaka ngo mukimenye kandi mu gishyire mu bubiko.”

Muri ibi birori Rayon Sports yateguye harimo n’umukino wa gicuti izahuramo na Gasogi United, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri(18h00) nyuma y’izindi gahunda zirimo n’umukino wa gicuti uzahuza amakipe y’abakiri bato ya Rayon Sports.

Uyu mukino wa gicuti uhuza Rayon Sports na Gasogi ugiye kuba mu gihe aya makipe yaherukaga kunganyiriza 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.

UWIRINGIYIMANA Peter