Bamwe mu rubyiruko mujyi wa Kigali barasaba kubakirwa ubushobozi mu gihe barangije amashuri, kuko ubumenyi bahakura buba badahagije ku isoko ry’umurimo.
Ireme ry’uburezi riratungwa agatoki muri bimwe mu bikurura ubushomeri mu rubyiruko, bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko ubumenyi bakura ku mashuri buba budahagije ngo bubinjize ku isoko ry’umurimo, bakifuza ko nyuma yo kurangiza amashuri bajya bahabwa amahugurwa.
Uwitwa Shema Fravio aragira ati “Ibyo twiga mu ishuri bigomba kugira ibindi bintu bijyana nabyo, kugira ngo umunyeshuri ajye arangiza aishuri afite ubumenyi butuma ajya guhatana ku isoko ry’umurimo”.
Undi witwa Rutagengwa Sugira Rolly aragira ati “Abakoresha akenshi bakunda kureba ku rurimi rw’icyongereza, ariko umuntu ashobora no kuba yakora mu rurimi rw’ikinyarwanda, numva twebwe nk’urubyiruko twahabwa akazi noneho ubundi bumenyi bujyanye n’amahugurwa bukaziraho.”
Bamwe mu bikorera bumvikana nk’abakemanga ubushobozi bw’urubyiruko rugisoza amashuri, gusa Gerard Mporananayo uyobora ikigo gitanga amahugurwa ku rubyiruko avuga ko urubyiruko rugikeneye abaruyobora mu byo bagiye gukora.
Aragira ati “Tubafasha mu rwego rwo kugira ngo bashake ibisubizo bo ubwabo babashe kubona igitekerezo , babashe kubona uko babyaza umusaruro ibyo bize, bafite ubwenge, bafite ubushobozi, bafite ubumenyi, ahubwo icyo bakeneye ni umuntu ubegera akabaha umurongo bagenderaho.”
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwumvikanisha ko bwafashe ingamba zo guhugura bamwe mu rubyuruko no kubahuza n’abashoramari batanga akazi.
Icyakora umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali Gatsinzi Umutoni Nadine arasaba ubufatanye n’abashoramari ndetse bakabagirira icyizere urubyiruko, bakabaha akazi.
Aragira ati “Turasaba abashoramari kugirira icyizere urubyiruko, babahe akazi ariko banabafashe kumenya kubihangira kugira ngo tugabanye ubushomeri.”
Kugeza magingo aya umujyi wa Kigali uvuga ko kuva mu mwaka wa 2013 watangiza gahunda yo guhuza akazi n’abagashaka, abagera ku 1244 bamaze kubona akazi binyuze mu mahugurwa.
NTAMBARA Garleon